Kenya: Abantu benshi bakomerekeye kuri stade aho perezida mushya Ruto yarahiriye

Kur’uyu wa kabiri, abantu benshi bakomerekeye inyuma ya Sitade nyuma y’uko agatsiko kagerageje kwinjira muri sitade ya Nairobi aho perezida mushya wa Kenya, William Ruto yarahiriye.

kwamamaza

Ibitangazamakuru byo mur’iki gihugu byatangaje ko abantu babarirwa mu magana bagerageje kwinjiriria ku marembo akikije stade ya Kasarani ifite imyanya 60 000, kandi yari yuzuye mu museke.

Yifashishije urubuga rwa Twitter, Bruno Shioso; Umuvugizi wa polisi ya Kenya, yatangaje ko”Kuva saa kumi n'imwe za mugitondo, sitade yari yuzuye", asaba abaturage gukurikirana irahira rya Perezida Ruto bari mu ngo zabo.

 Icyakora mu mashusho yafashwe yerekanye abantu babarirwa mu magana bari bateraniye imbere y’ubwinjiriro bwa sitade, hari umuvundo w'abantu benshi watumye bamwe bagenda bagwa hejuru y’abandi.

Imbangukiragutabara(ambulance) zatwaye abantu bakomeretse ndetse bigaragara ko n’igipolisi byakirenze.

 Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko perezida arahira ku wa kabir i[ uyu muhango wabaye ku gicamunsi, 14h (11:00 GMT].

Uyu muhango wabaye nyuma y'ibyumweru bitanu nyuma y’amatora yo ku ya 9 Kanama(8), aho William Ruto yatsinze arusha amajwi make Raila Odinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse umaze guhatanira kenshi umwanya w’umukuru w’igihugu ariko atindwa.

 Sep 13, 2022 - 15:46