Ubuyapani na Amerika  basinye  amasezerano yo kubungabunga  amabuye y'agaciro adasanzwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Ubuyapani basinye amasezerano akomeye agamije kwirinda ikibazo cy’ibura ry’amabuye y’agaciro n’ibindi bikoresho by’ingenzi byifashishwa mu nganda, mu gihe Ubushinwa buri kugabanya cyane ubucuruzi bwabyo.

kwamamaza

Ayo masezerano yasinwe na Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi ku wa kabiri, ku wa 27 Ukwakira (10) 2025, agamije kongera ishoramari, gufatanya mu bucukuzi no mu gutunganya ayo mabuye, hagamijwe gukomeza umubano n’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu ku mugabane wa Aziya.

Uyu mugore, wabaye uwa mbere uyoboye Japon, yashimagijwe na Trump nk’umuyobozi ufite icyerekezo cyo gukomeza kubaka igisirikare gikomeye.

Ayo masezerano ashyira imbere kubungabunga isoko ry’amabuye y’agaciro (terres rares), ibikoresho bifatiye runini mu gukora telefone zigezweho, imodoka zifashisha amashanyarazi n’ibikoresho bya gisirikare.

Binyuze muri ayo masezerano kandi, Tokyo na Washington bazashyiraho imishinga y’ingenzi yo gucukura no kubika ayo mabuye, bagabanye kwishingikiriza ku Bushinwa.

Trump yibukije ko Ubuyapani bwiyemeje gushora miliyari 550 z’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y'umwaka w' 2029, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bw’inyanja, ubucuruzi bwa soya, gazi, n’imodoka. Ibi bije nyuma y’aho Trump ashinje iki gihugu kudaha isoko imodoka z’Amerika, ibintu bimwe byafashwe nk’igitutu cy’ubukungu.

Mu rwego rwo gushimangira umubano, Takaichi yahaye Trump impano zidasanzwe, zirimo inkoni n’a balle ya golf byahoze ari ibya Shinzo Abe, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Japon wari inshuti ye magara. Yanatangaje ko azamushyigikira mu kumugira umukandida wo guhatanira igihembo cy’Amahoro ku Isi (Nobel Peace Prize).

Nyuma y’uruzinduko rwe i Tokyo, Trump ateganya kwerekeza muri Korea y’Epfo, aho azahurira na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, mu biganiro byitezweho kugabanya ubushyamirane mu bya gisirikare n’ubukungu hagati ya Washington na Beijing.

 Oct 28, 2025 - 16:22