
Espagne: Hashyizweho iminsi yo kunamira abarenga 39 bishwe n'impanuka, 120 barakomereka
Jan 19, 2026 - 15:24
Abantu barenga 39 bapfuye, abandi barenga 120 barakomerekera mu mpanuka ikomeye ya gariyamoshi yavaga mu majyepfo ya Espagne ku Cyumweru tariki 18 Mutarama (01), nyuma y’uko gariyamoshi imwe ivuye mu murongo ikagongana n’indi. Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez yategetse icyunamo cy’iminsi itatu ku rwego rw'igihugu.
kwamamaza
Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Adamuz mu gace ka Andalousie, aho gariyamoshi ebyiri zihutaga (TGV) zakoze impanuka ikomeye. Nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yabitangaje, abantu barenga 39 bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 122 barakomerekeye, barimo 48 bakiri mu bitaro naho 12 bakaba bari mu byumba by’indembe.
Ikigo Adif gishinzwe imiyoboro ya gariyamoshi cyatangaje ko gariyamoshi ya Iryo 6189 yavaga i Malaga yerekeza i Madrid ari yo yabanje kuva mu murongo igahagarara ku yindi nzira. Ibyo byatumye igongana n’indi gariyamoshi yavaga i Madrid yerekeza mu majyepfo, na yo irava ku murongo. Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 z’umugoroba, iminota mike gusa nyuma y’uko iyo gariyamoshi ya Iryo ihagurutse.
Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez wageze aho impanuka yabereye, yatangaje ko hazakorwa iperereza ryimbitse kandi risobanutse rikgaragaza icyateye iyi mpanuka. Yashimangiye ko Leta izatanga ukuri n’umucyo usesuye ku cyateye iyo mpanuka. Yahise anatangaza icyunamo cy’igihugu cy’iminsi itatu, gitangira mu ijoro ryo ku wa Mbere kikageza ku wa Kane.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Óscar Puente, yavuze ko iyi mpanuka iteye urujijo rukomeye, cyane ko yabereye ku murongo ugororotse wari umaze kuvugururwa, kandi gariyamoshi yari nshya. Perezida wa sosiyete ya gariyamoshi Renfe, Álvaro Fernández Heredia, yavuze ko bisa naho amakosa yakorwa n'abantu atari yo ntandaro, ahubwo yemeza ko hakenewe gusuzuma neza ibikoresho bya gariyamoshi cyangwa imiterere y’umuhanda wazo.
Kubera iyi mpanuka, ingendo za gariyamoshi hagati ya Madrid n’imijyi yo mu majyepfo zirimo Cordoue, Séville, Malaga na Huelva zahagaritswe by’agateganyo. Inzego z’umutekano, abatabazi n’abaganga bahise bihutira gutabara inkomere, mu gihe ibitaro n’imijyi itandukanye byatangaje ko byiteguye gutanga amaraso no kwakira inkomere.
Umuryango w’ibwami wa Espagne n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bagaragaje akababaro n’ihumure ku miryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka ikomeye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


