Ubushinwa bwashinje Trump gukongeza intambara ya Israel na Iran 

Ubushinwa bwashinje Donald Trump gushyira lisansi mu muriro, agateza umwiryane mu Karere ka Moyen-Orient, nyuma y’uko asabye abaturage ba Tehran kuva mu mujyi byihuse, anasaba Iran kwemera amasezerano.

kwamamaza

Guo Jiakun, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, yavuze kuri uyu wa Kabiri ko “gutera ubwoba no gushyira igitutu bitazagira icyo bifasha mu gukemura ikibazo hagati ya Israel na Iran, ahubwo bizarushaho gukongeza intambara no gukwirakwiza umutekano muke.”

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje impungenge z’ibishobora kuba mu murwa mukuru wa Iran, ndetse yihanangiriza ubutegetsi bwa Tehran ko nibudakora ibyo asaba bushobora guhura n’ingaruka zikomeye.

Ubushinwa bwakunze kugaragaza ko bushyigikiye umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro, bwamaganye amagambo ya Trump bwita “nk’ashyira lisansi ku muriro”, bugasaba ko ibihugu byose birebwa n’aya makimbirane byakoresha inzira y’ubwumvikane.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran na Israel ukomeje gufata indi ntera, biturutse ku ntambara yo muri Gaza ndetse no ku bikorwa byo kwihimura byavuzwe hagati y’impande zombi. Israel ivuga ko itakwemera ko Iran itunga intwaro kirimbuzi, ko ari ikibazo ku mutekano wayo, cyane ko ikorana n'imitwe y'iterabwoba irwanya Israel, ndetse Iran ntiyemera nk'igihugu.

Ubushinwa bwasabye ko ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigira uruhare mu guhosha amakimbirane, aho kubatiza umurindi.

Kugeza ubu, abanyamahanga bari muri Iran bakomeje guhungishwa n'ibihugu byabo, aho 600 bakomoka mu bihugu 17 bamaze kugezwa mu bihugu by'ibituranyi ndetse n'Ubuhinde bukomeje gushaka uko abaturage babwo bava muri Iran.

Nimugihe ibihugu byombi bikomeje koherezanya ho ibitero bya za missile na za drone z'intambara.

@rfi

 Jun 17, 2025 - 11:40