Indege yari itwaye abantu 49 yakoze impanuka

Indege yo mu bwoko bwa Antonov-24 yari itwaye abantu 49 bari mu rugendo iva Blagovechtchensk yerekeza Tynda mu karere ka Amour, mu Burasirazuba bw’Uburusiya, yahanutse. Inzego z’ubutabazi zatangaje ko nta muntu n’umwe warokotse iyo mpanuka yabaye ku wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga (07) 2025.

kwamamaza

Minisiteri y’Uburusiya ishinzwe ibibazo byihutirwa yatangaje ko imyotsi y’iyi ndege ubwo yashyaga yabonywe na kajugujugu y’abashinzwe ubutabazi, ikurikirana ibona aho impanuka yabereye.

Ku rubuga rwa Telegram, Ikigo gishinzwe kurengera abaturage cyo muri ako karere cyemeje ko ubwo kajugujugu yazengurukaga ahabereye impanuka nta kimenyetso cy’uko hari umuntu warokotse cyabonetse. Ibisigazwa by’iyo ndege byabonetse ku birometero 16 uvuye mu mujyi wa Tynda.

Guverineri w’intara, Vassili Orlov, mbere y’uko impanuka imenyekana, yari yatangaje ko iyo ndege yaburiwe irengero, aho yavuye kuri radar ubwo yari ikiri mu kirere.

Inzego z'ubutabazi zahise zitangira ibikorwa byo kuyishakisha.

Si ubwa mbere mu burasirazuba bw'Uburusiya kumvikanye impanuka nk'indege kuko amakuru avuga ko hakunda kumvikana impanuka nk'izi kenshi kubera intera ndende iri hagati y’imijyi, imiterere yaho, n’ibihe bibi by’ikirere bigira ingaruka ku ngendo zo mu kirere, cyane ko ari hafi y'inyanja ya Pasifike.

Mu mwaka w' 2024, kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8 yaguye muri Kamtchatka, ihitana abantu 22. Naho mu mwaka w' 2021, indi kajugujugu yo muri ubu bwoko yaguye mu kiyaga cyo muri ako gace itwaye abantu 16, harimo ba mukerarugendo 13, hapfa mo umunani. Muri uwo mwaka kandi, indege yaguye ubwo yiteguraga kugwa i Kamtchatka, itwaye abantu 28 bose barapfa, nta n’umwe warokotse.

@Rfi, france24

 Jul 24, 2025 - 11:43