Bolsonaro ashinjwa gushaka guhirika Ubutegetsi bwa Brésil, Trump yinjira mu ntambara y'amagambo

Ubushinjacyaha bwa Brésil bwasabye Urukiko Rukuru rw’iki gihugu gukatira igifungo cy’imyaka 40 uwahoze ari Perezida Jair Bolsonaro, bumushinja kugerageza guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gukoresha inzego za Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo agume ku butegetsi.

kwamamaza

Ku wa 15 Nyakanga (07) 2025, ubushinjacyaha bwatangaje ko Bolsonaro n’abandi bantu barindwi bakoranaga bashatse “Guhungabanya gahunda ya demokarasi binyuze mu bikorwa bikomeye byo guhungabanya inzego z’igihugu”.

Bolsonaro, wayoboye Brésil kuva 2019 kugeza 2022, ashinjwa kuyobora umutwe w’abanyabyaha bagambiriye kuguma ku butegetsi nubwo yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Kwakira (10) 2022, intsinzi ikegukanwa na Perezida Luiz Inacio Lula da Silva wo mu ishyaka ritavugaga rumwe n'ubutegatsi bwe.

Nubwo ahakana ibyo aregwa, Bolsonaro yemeye ko yigeze gutekereza uburyo bw’itegeko bwashoboraga guhagarika ishyirwaho rya Lula nka Perezida, ariko ubushinjacyaha buvuga ko yacuze umugambi uhamye wo gukoresha inzego za Leta mu nyungu ze bwite, agakoresha ibikoresho by'izo nzego mu guhungabanya imiyoborere ishingiye ku mategeko (inzego za demokarasi). Gusa umugambi we warapfubye kuko utashyigikiwe n’abakuru b’ingabo.

“Nta nyungu bafite mu kuntwara muri gereza. Intego nyayo ni ukunyica,” ni ko yabwiye urubuga rwa Poder360.

Iyi dosiye yatumye habaho umwuka mubi hagati ya Brésil na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Donald Trump, inshuti magara ya Bolsonaro, yayamaganye ayita intambara igamije kumuharabika.

Yatangaje ko azashyiraho 50% by’imisoro ku bicuruzwa bya Brésil kuva ku ya 1 Kanama (08) 2025. Amerika kandi yatangiye iperereza ku bikorwa bya Brésil ivuga ko bitubahiriza amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibi byakurikiwe no kwinjira muri politiki kw’umuhungu wa Bolsonaro, Eduardo Bolsonaro, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afitanye umubano ukomeye n’umuryango wa Trump ndetse n'ishyaka dy'aba-Republicain.

Eduardo yigeze no kugirwa umukandida wo kuba ambasaderi wa Brésil muri Amerika. Kuri ubu, ari mu kiruhuko cy’akazi nk’umudepite ariko akomeje guhamagarira Leta ya Amerika kugira icyo ikora ku byemezo bifatwa n’ubutabera bwa Brésil.

Perezida Lula, uri ku butegetsi, yatangaje ko agiye kugirana ibiganiro na Washington ngo hirindwe izo misoro, ariko anenga bikomeye “kwivanga kwa Trump mu butabera bw’igihugu cye”.

Yavuze kandi ko Brésil ishobora gushyiraho ingamba zisubiza ku rugero nk’urwo izindi mpande zakoresheje, igihe cyose hafashwe ibyemezo bigamije kuyihungabanya.

@rfi

 Jul 16, 2025 - 10:54