
Ibihugu 185 byananiwe kumvikana ku kugabanya imyanda ya pulasitiki: Uganda isaba ibindi biganiro
Aug 15, 2025 - 10:30
Ibiganiro mpuzamahanga bimaze iminsi 10 bihuza ibihugu 185 bigamije gushyiraho amasezerano yemewe n’amategeko yo guhangana n’ikwirakwira ry’imyanda ya pulasitiki byarangiye nta mwanzuro ufashwe. Ibi bihugu byari mo ibice bibiri byananiwe kumvikana ku ngingo zirenga 100.
kwamamaza
Iyi nama yatangiye ku wa 5 Kanama (08) yarangiye mu gitondo cyo ku wa 15 Kanama (08) I Genève muBusuwisi, izwi nka CNI5-2 (INC5-2), ni igice cya kabiri cy’urugendo rwa gatanu rw’inama mpuzamahanga zigamije gushyiraho amasezerano yemewe n’amategeko yo kurwanya imyanda ya plastiki ku isi.
Gusa imbanzirizamushinga yashyizwe ku meza mu ijoro rya nyuma igaragaza ingingo zirenga 100 zitumvikanweho, bituma ibiganiro bisozwa nta masezerano.
Ibi kandi byanahamijwe n'abari bahagarariye ibihugu by'Ubuhinde na Uruguay, bavuze ko nyuma y'ibiganiro bikomeye byabayeho, byagoranye kumvikana.
Minisitiri w'ibidukikije mu Bufaransa, Agnès Pannier-Runacher, yavuze ko “yababaye kandi yarakaye”, ashinja ibihugu bike gushyira imbere inyungu z’igihe gito z’ubukungu aho kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mu burakari, Minisitiri Pannier yagize ati:" Ibihugu bike, biyobowe n’inyungu z’igihe gito z’ubukungu aho gushyira imbere ubuzima bw’abaturage no kuramba k’ubukungu bwabo, byahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano akomeye yo guhangana n’imyanda ya pulasitiki."
Mberr y'uko habaho kutumvikana ku masezerano, abahagarariye u Buhinde na Uruguay bari batangaje ko babona abari kuganira batazagera ku mwanzuro kubera kudahuza.
Muri iyi nama harimo impande ebyiri zagaragaje kudahuza. Ibihugu bikomeye ku kurwanya imyanda ya plastiki birimo EU, Canada, Australiya, ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo, Afurika ndetse n’ibirwa, bishaka gukuraho imyanda ya plastiki kuko iri kwangiza isi ndetse no guteza ingaruka ku buzima bw’abantu, by’umwihariko bigamije kugabanya plastiki zikorwa ku rwego rw’isi.
Gusa hari n'urundi ruhande rw' ibihugu bicukura peteroli bidashaka gushyirwaho imipaka ku musaruro w’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho bya plastiki, ndetse ntibishaka no guhagarika ikoreshwa ry’ibinyabutabire n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu n'ibidukikije muri rusange.
Ibi bihugu bivuga ko bitagabanya umusaruro wa plastiki zikorwa, ahubwo hajyaho uburyo bwo kongera kuzitunganya zikavamo ibindi bikoresho.
Nyuma y'uko kutumvikana, Uganda yasabye ko hategurwa indi nama yihariye izasubukura ibiganiro. Nimu gihe Komiseri ushinzwe Ibidukikije muri EU, Jessika Roswall, yavuze ko ibiganiro by’i Genève byatanze umusingi mwiza wo gukomeza ibiganiro.
Ariko uburyo n’imigendekere y’inama byakomeje kunengwa, cyane cyane ku muyobozi wayo, Luis Vayas Valdivieso, wari wanayoboye ibiganiro byaherukaga kubera i Busan muri Korea y'Epfo mu 2024, nabyo bitatanze umusaruro.
Gusa nta taliki y'igihe ibindi biganiro bizabera yatangajwe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


