Zimwe mu nsengero n'imisigiti zafunzwe zigiye gufungurwa

kwamamaza

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), bwatangaje ko zimwe mu nsengero, Kiliziya n’imisigiti muri 9,171 zafunzwe kubera kutubahiriza amategeko zishobora gufungurwa mu gihe cya vuba, nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Ibi byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 19 Ugushyingo (11) 2025, ubwo Dr. Doris Uwicyeza Picard; Umuyobozi mukuru wa RGB yagezaga ku badepite n'abasenateri raporo y’ibikorwa byayo byo muri 2024/2025 n’ibiteganyijwe mu mwaka utaha.

RGB yagaragaje ko gufungurwa kw'insengero, Kiliziya n’imisigiti byari bishingiye ku igenzura ryihariye ryakorewe imiryango ishingiye ku myemerere mu mwaka ushize. Ivuga ko icyo gihe hagaragaye ibibazo bikomeye birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo, kudakorera mu mucyo, imicungire mibi y’umutungo, amakimbirane ashingiye mu buyobozi bw'amadini n'amatorero, n’ inyubako zitujuje ibiteganywa n’amategeko.

Ibi byatumye imiryango 21 ishingiye ku myemerere yamburwa ubuzima gatozi, mu gihe mu nyubako 13,770 zasuzumwe, 9,171 muri zo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Depite Ntezimana Jean Claude wasabye kumenya aho gahunda yo gufungurira insengero igeze. 

Yagize ati:" Amatorero agera ku 9000 twabonye ko yafungiwe mu bihe bishize. nifuje kumenya niba nyuma y’uko bagaragarijwe ibikenewe, ababa barafunguriwe kuko twabonye ko bafungiwe ariko sinibwira ko bose baba baratereye iyo, nibwira ko hari abujuje ibisabwa ku buryo baba baremerewe.”

Dr. Uwicyeza yavuze ko RGB ku bufatanye n'ubuyobozi bw’imiryango ishingiye ku myemerere hashyizweho uburyo bwo gufasha n’amadini n’amatorero kuzuza ibisabwa.

Yavuze ko hari izamaze gufungurirwa nyuma yo kubyuzuza, kandi ko bakiriye ubusabe bw’imiryango 84 isaba gufungurirwa: 15 muri yo isabwa kongera kuzuza neza ibyo basabwe kuzuza, naho ibyangombwa by' imiryango 68 iracyari mu isuzuma.

Yagize ati: “Duteganya kubaha igisubizo vuba.”

 Nov 20, 2025 - 11:38