Ukraine: Umurwa mukuru Kiev n'indi mijyi yibasiwe n’ibitero bya misile byishe abantu

Ibiro bya Perezida wa Ukraine byatangaje ko kur'uyu wa mbere harashwe ibisasu bya misile mu murwa mukuru Kiev hamwe n'indi mijyi, igitero cya mbere kibaye mu mezi mu mezi atatu. Inzego z'ubutabazi zivuga ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse, icyakora umubare wabo nturamenyekana.

kwamamaza

Ibi bitero bikozwe nyuma y'iminsi ibiri habayeho isenyuma ry'ikiraro gihuza intara ya Crimea n'Uburusiya, ndetse Perezida Putin ahuye n'abajyanama be.

Ku rundi rubande, ibi bitero byafashwe nko kwihora. 

BBC  ko ibitero byinshi byumvikanye mu murwa mukuru ndetse nyuma yumvikana no mu yindi mijyi.

Amakuru y’ibindi bitero arimo kuva n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Amashusho yafashwe rwagati muri Kiev yerekanye imodoka zirimo gushya ariko nta nyubako ziboneka zasenyutse bikomeye.

Ibi bisa neza nk’ibitero bikomeye cyane by’Uburusiya muri Ukraine kuva mu byumweru bya mbere by’intambara.

Amakuru avuga ko mbere y' iraswa ry'izo misile, humvikanye intabaza ivuga cyane iburira igitero cy’igisasu mbere ko iminota 90 yabanje. 

Uburusiya ntiburavuga niba ingabo zabwo ari zo zarashe ibi bisasu muri Kyiv.  

Yifashishije Twitter, Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yayatangaje igihugu cye kitazasenyurwa na misiles z’iterabwoba, nubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru wabo….

Ibi bitero kuri Kiev bibaye nyuma y’amezi menshi uyu murwa mukuru utibasirwa. 

Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ashinje Ukraine iterabwoba  mu gikorwa cyo guturitsa ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya. 

Ukraine yahakanye ko ariyo yaturikije icyo kiraro. 

Vitali Klitschko, wahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’iteramakofe, ubu ukuriye umujyi wa Kiev, yatangaje ko habaye guturika kwinshi, avuga ko amakuru arambuye aza gutangwazwa. 

Indi mijyi yatewemo za misile

Misile z'Uburusiya zibasiriye umujyi was Lviv wo mu burengerazuba bwa Ukraine biteza ibura ry'amashanyarazi n'amazi ashyushye, nk'uko bitangazwa na Andriï Sadoviï.

Yagize ati:" igice cy'umujyi nta mashanyarwzi gifote kubera ko umuriro wakupye (...) Ubu nta mazi ashyushye ashobora kuboneka."

Misile zarashwe n'indege zitagira abapilote za Iran ziri gukoresha n'Uburusiya. 

Igisilikari cya Ukraine cyatangaje ko misile 75 arizo zarashwe mu mujyi itandukanye yo muri Ukraine mu gitondo cyo kur'uyu wa mbere.

Icyakora kivuga ko muri izo, 41 zaburijwemo n'igisilikari kirwanira mu kirere, nk'uko byatangaje na komanda Valeriï Zaloujniï.V

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko muri ibi bitero y'Uburusiya bwari bugamije kwibasira ibikorwaremezo by'ingufu.

 Yagize ati: " bashakaga guteza umuhangayiko n'akajagari, ubwo bashakaga kwangiza uburyo bw'ingufu."

Yongeyeho ko " barashe za misile murongo bifashishije za drone zo muri Iran za Shahed  bashaka kwibasira amajyaruguru ashyira Amajyepfo ndetse n'uburasieazuba bushyira iburengerazuba."

"Bibasiye Kiev ndetse n'utundi duce twa  Khmelnytskiï, Lviv, Dnipro, Vinnitsia, Zaporijjia, Soumi, Kharkiv ndetse no muri Jytomyr."

Kugeza ubu, RFI ivuga ko nibura abantu bapfuye ndetse 12 bakomerekejwe n'izi misile zarashwe muri iyi mijyo yose.

Icyakora inzego z'ubutabazi zatangaje ko imibare nyayo itaramenyekana, yaba iy'abapfuye cyangwa abakomeretse.

 Oct 10, 2022 - 11:11