Papa Fransisiko yitabye Imana ku myaka 88

Amakuru aturuka i Vatican yemeza ko Papa Fransisiko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere afite imyaka 88. Kardinali Kevin Ferrell yatangaje ko yapfuye saa moya n’iminota 35 za mu gitondo.

kwamamaza

Yagize ati: “Ubuzima bwe bwose yabwituye gukorera Imana na Kiliziya yayo.”

Papa Fransisiko yasize atwigishije kubaho dukurikiza indangagaciro z’Ivanjili, mu budahemuka, urukundo no kwitangira abandi, cyane cyane abatishoboye.

Kardinali yongeyeho ko bazirikanye ubuzima bwe nk’icyitegererezo k’umwigishwa nyawe wa Yezu, avuga kandi ko bashyize umutima we mu rukundo rw’Imana rutarangira.

Papa Fransisiko yitabye Imana nyuma y'umunsi mukuru wa Pasika, aho yari yasomye misa iminota 20 ndetae agaha umugisha ibihumbi byari byaje kwizihiza Pasika. Ni ibikorwa yakoze agaragaza kudacika intege, cyane ko amakuru avuga ko yanahuye na Visi Perezida wa Amerika ku mugoroba wa Pasika.

Apfuye nyuma y'ibyumweru asezerewe mu bitaro bya Roma, aho yavurirwaga ibibazo by'ubuhumekero yaterwaga n'uburwayi bw'ibihaha byombi.

Papa Fransisko yitabye Imana yagiye muri nshingano z'ubupapa muri 2013, aba Papa wa mbere ukomoka muri Latin-American ndetse niwe mu Papa upfuye ashaje cyane mu mateka ya Kiliziya Gatorika.

Urupfu rwe ni itangiriro ry'ibiganiro bigomba guhuza ba kardinali kugira ngo hanatorwe ugomba kumusimbura.

 Apr 21, 2025 - 11:16