Urukiko rwa Gisirikare rwarekuye by’agateganyo bamwe mu baregwa ibyaha bifitanye isano na APR

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo abasivile 23 n’aba Ofisiye 2 ba RCS, bakurikiranweho ibyaha birimo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

kwamamaza

Kuwa 26 Kanama (08) 2015, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwasanze abasivile barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard, ndetse n'abakozi ba RCS batari bazi ko amatike bahawe yasabwe mu izina rya Minisiteri y'Ingabo, bityo nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanya cyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, rutegeka ko barekurwa by'agateganyo, bagakurikiranwa badafunze. 

Icyakora abasirikare batatu nabo baregwa muri uru rubanza bagiye gukurikiranwa bafunze nyuma yo guhabwa  igifungo cy' iminsi 30 y’agateganyo.

Uru rubanza rushingiye ku matike y'indege yaguzwe ubwo ikipe ya APR FC y'ingabo z'u Rwanda yari igiye gukina mu Misiri umwaka ushize. Ubwo bireguraga, bavuze ko bagiye bohereza amafaranga y'itike uwari abifite mu nshingano ariko akagura amatike akoresheje konti ya Minisiteri y’Ingabo, amafarangaa ntayasubize.

 Aug 26, 2025 - 14:33