Urubyiruko rwasabwe gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza harambye, Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) n’abafatanyabikorwa barwo bashishikarije urubyiruko kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane, bavuga ko ari imwe mu nzira zifatika zo kwizigama no gushora imari bibyara inyungu z’igihe kirekire.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ryitabiriwe n’abarenga 1,100, mu gihe ubukangurambaga bwabanje gukorerwa mu gihugu hose bwageze ku banyeshuri barenga 6,000.

Iri huriro ryateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Ikigega RNIT Iterambere, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) n’Ikigo cya Luxembourg gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere, rigamije kongerera urubyiruko ubumenyi ku mahirwe aboneka mu ishoramari.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Romeo Ngarambe, yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane ridakwiye gufatwa nk’iry’abashoramari bakomeye cyangwa ibigo by’imari gusa, ahubwo ko n’urubyiruko rufite amahirwe yo kurigiramo uruhare.

Yagize ati: “Binyuze muri iyi gahunda, tugamije gufasha urubyiruko kubaka umuco wo kwizigama no gushora imari. Turifuza ko rusobanukirwa ko isoko ry’imari n’imigabane ritagenewe gusa ibigo bike by’abashoramari.”

Yasobanuye ko urubyiruko rushobora gutangira ishoramari binyuze mu kugura imigabane y’ibigo byanditse ku isoko ry’imari, kugura impapuro mpeshamwenda za Leta cyangwa iz’ibigo, ndetse no gushora mu bigega by’ishoramari rusange bibafasha kungukira ku micungire y’ababigize umwuga.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Alodie Iradukunda, yasabye urubyiruko guhindura imyumvire ku mafaranga rubona, rukarenga ku kuyabika gusa rugatangira kuyashora mu bikorwa bibyara inyungu.

Yagize ati: “Kwizigama gusa ntibigihagije, ahubwo mukwiye gushora imari aho mwunguka.”

Muri iri huriro, hanahembwe abatsinze irushanwa rya Capital Markets University Challenge, ryitabiriwe n’abanyeshuri 1,100 bo muri za kaminuza zitandukanye.

Christian Ishimwe Senga ni we wegukanye umwanya wa mbere ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1.5 Frw mu migabane n’impapuro mpeshamwenda. Iza Key Hirwa yabaye uwa kabiri ahabwa miliyoni 1.2 Frw, Protegene Maniragaba aba uwa gatatu ahabwa miliyoni 1 Frw, Jean Baptiste Byiringiro aba uwa kane ahabwa ibihumbi 800 Frw, naho Marthe Nshimyimana aba uwa gatanu ahabwa ibihumbi 500 Frw.

Abateguye iri huriro bavuga ko gukangurira urubyiruko kwitabira isoko ry’imari n’imigabane ari imwe mu nzira zo kurwubakira ubushobozi bwo kwihangira amahirwe y’ubukungu no gutegura ejo hazaza harambye binyuze mu ishoramari ry’igihe kirekire.

 Jun 11, 2026 - 13:20