Urubyiruko rwahamagariwe kubungabunga amateka y’Igihugu no kuyarinda abayatoba

Umunyamabanga ukoraho muri Minubumwe yasabye urubyiruko kuzirikana amasomo bazakura mu Itorero kuko azabafasha kubungabunga amateka y'Igihugu no kuyarinda abayatoba. Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyiciro cya 13 cy’Urugerero rw’Inkomezabigwi, kuri uyu wa Kabiri, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.

kwamamaza

Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2.000, ruhagarariye Intore zisaga 41.900 zizitabira uru rugerero mu gihugu hose mu nsanganyamatsiko igira iti:"Duhamye umuco w'ubutore twimakaza ubumwe n'ubudaheranwa. Intore zizitabira Urugerero zizakora ibikorwa byatoranyijwe n’inzego z’ibanze birimo kubaka amacumbi y’abatishoboye, gutunganya imihanda, kubaka ubwiherero no gukora uturima tw’igikoni, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Izi ntore z'Inkomezabigwi zizanahabwa ibiganiro bijyanye n'amateka y'u Rwanda, indangagaciro z'umuco Nyarwanda bigamije kwiyubaka no kubaka ahazaza heza.

Ubwo hatangizwaga uru rugerero, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko kuzarangwa n’umwete mu bikorwa by’Urugerero byatoranyijwe n’inzego z’ibanze. Yashimangiye ko uru rugerero ari amahirwe yo kwitangira Igihugu no gufatanya mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Eric Mahoro, Umunyamabanga ukoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ( MINUBUMWE), yavuze ko urugerero ruzafasha urubyiruko kwimakaza indangagaciro na kirazira, kurinda ibyagezweho no gufata amahitamo meza agamije kubaka u Rwanda rutekanye, rufite ubumwe n’iterambere rirambye.

Yasabye urubyiruko kuzirikana inyigisho bazakura mu Itorero kuko zizabafasha kubungabunga amateka y’Igihugu no gukumira ko hagira abayatoba.

 Jan 13, 2026 - 17:10