
Algérie: Umuyobozi mukuru wo mu bufaransa yasabwe gusubika uruzinduko rwe kubera Covid-19
Aug 25, 2022 - 17:21
Haïm Korsia ni umwe mu bantu 90 bagombaga guherekeza Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu ruzinduko yagiriye muri Algérie kur’uyu wa kane , ku ya 25 Kanama(8) 2022.ariko kubera ubwandu bwa Covid 19 bwamugaragayeho, byatumye atamuherekeza ku munota wa nyuma.
kwamamaza
Korsiani umuyahudi wavukiye muri Algérie yicujije kuba atari mubaherekeje Macron. Ni mugihe kandi iby’uru ruzinduko rwe n’itsinda ryagombaga kuba ririmo Korsia rigomba kumuherekeza bitigezwe bitangazwa , mugihe Abderrazak Makri; umuyobozi w’abayisilamu bo muri iki gihugu bo mu muryango uharanira amahoro (MSP), n’andi mashyaka menshi ya politiki bari barabinenze
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Facebook, muwatanzeho igitekerezo yari yabajije ati: “Ubufaransa burashaka iki mu kuzana Rabbin [Korsia] mu itsinda ry’Abafaransa niba atari ibisanzwe kuri Israël?”
Umunyapolitiki yongeyeho ko umuyobozi mukuru w’umusigiti wa Paris na we bajyana, ariko yibaza ahoUbufaransa bugahaze nk'umuyobozi wo gutandukanya Leta n’idini.
Ikiganiro Haïm Korsia aherutse kugirana n'ikinyamakuru France 24 cyabaye ku wa gatandatu, yari yagaragaje gushyigikira Israël cyane, nk’igihugu gishinjwa guteza ibibazo byo muri Palestine.
Ibi byamaganiwe kure ndetse kuza kwe muri Algeria, abanya-Algeria babyita ubushinyaguzi mu guhuza Israël na Algéria.
kwamamaza