Urubyiruko rurasabwa kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) iravuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi hamwe no guhanga udushya ari imwe mu nkingi izafasha no guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu mwuga w’ubuhinzi kuri uyu mugabane w’Afurika.

kwamamaza

Agriculture, Youth, and Technology (AYuTe) Africa Next Gen ni igikorwa gihuriza hamwe urubyiruko ruturuka mu bihugu 9 by’Afurika aho urubyiruko rukora ubuhinzi buciriritse batoranywamo indashyikirwa muri bo bakoresha ikoranabuhanga mu mwuga wabo bakagenerwa ubufasha butandukanye bujyane n’ibyo bakeneye mu byo bakora nkuko byabereye i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 2.

Madame Verena Ruzibuka umuyobozi wa heifer international umuryango utari uwa leta wita ku iterambere ry’ubuhinzi ukorera mu bihugu 19 ku isi, avuga ko ari ukugirango abo babere urugero abandi babatinyure gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi banahange udushya.

Ati "hari urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo byiza ruzi gukoresha ikoranabuhanga cyane ariko ibikorwa by'ubuhinzi ntabwo bibakurura ariko hari bakeya babizi bagerageza ariko hari ikibazo cy'ubufasha kubera ko abantu iyo batekereje ubuhinzi ntabwo bahita babona umuntu mutoya, ikigo cya heifer cyahise kibona ayo mahirwe yo kugirango dukurikirane urubyiruko, dufate babandi bafite ibitekerezo dukorane nabo urugendo tubafasha kugirango nabo babe urugero ku bandi".  

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba avuga ko ubuhinzi bukoze neza cyane cyane bwongewemo ikoranabuhanga bukemura ibibazo byinshi mu bihugu bifite ibibazo by’imirire mibi, umusaruro muke ukwihaza mu biribwa n’ibindi.

Ati "ubuhinzi ni umwe mu mirimo ifitiye akamaro igihugu, ubuhinzi bushobora gutanga akazi, bushobora kugaburira abantu, bushobora gutanga n'ibijyanye n'imibereho byabindi byo kurwanya igwingira ariko ibyo gukunda bisaba gukoresha ikoranabuhanga kugirango dukemure ibibazo biri mu buhinzi, ari mu buhinzi, ari mu kubungabunga umusaruro, ari ugufata umusaruro ukawugeza ku isoko, iyo wakoresheje ikoranabuhanga bifasha kuzamura umusaruro bikagabanya n'ibihombo".   

Mugisha Namani umwe muri ba rwiyemezamirimo rw’urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa yemeza ko ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi rigera kuri bose icyarimwe haba ugura n’ugurisha.

Ati "umuhinzi ashobora kugurishiriza mu murima atiriwe agenda n'ikirometero, wakoresha telephone yawe ibintu bikakugeraho mu rugo, nk'abahinzi dukorana nabo twarasuzumye dusanga byagabanyije kwangirika kw'ibiribwa byangirikira mu murima, twebwe turi gutanga umusanzu ku iboneka ry'ibiribwa ariko dufasha n'umuhinzi kugirango nawe atere imbere tugere ku iterambere rya buri wese mu Rwanda ariko turi kureba mu rwego rw'Afurika".   

Abakora ubuhinzi baturutse mu bihugu 9 bya Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria,Senegal, Tanzania na Uganda batoranyijwe ab’indashyikirwa bahabwa ubufasha butandukanye buzabafasha mu mirimo yabo bakora w’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 12, 2024 - 08:05