Umutingito muri Syria: Croissant-Rouge yasabye Uburayi gukuriraho ibihano Damas.

Umuryango ufasha imbabare ‘Croissant-Rouge’ ihami ryawo muri Syria rirasaba ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) gukuraho ibihano byafatiwe leta ya Damas, nyuma y’uko iki gihugu cyibasiwe n’umutingito ukomeye wahitanye abamaze kurenga 1 600.

kwamamaza

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Khaled Haboubati; umuyobozi w’iri shami, kur’uyu wa kabiri nyuma y’umutingito, yavuze ko “Ndasaba ibihugu byose byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi gukuraho ibihano by’ubukungu byafatiwe Syria kubera ko igihe kirageze.”

Umuryango Croissant-Rouge ukorera mu duce tuyobowe na Guverinoma ya Syria wasabye ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere (USAID) guha ubufasha abaturage ba Syria.

Mur’iki gihe, Syrie iyobowe na Perezida Bachar al-Assad iri mu bihano mpuzamahanga yafatiwe kuva mu ntangiriro y’intambara yo muri 2011, byagize ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu nyuma yo gukumirwa ku buhahirane n’ibindi bice by’isi.

Leta ya Damas ivuga ko  ikibazo cy’ubukungu cyiyugarije gifitanye isano n’ibihano byibasiye igihugu kuva amakimbirane yatangira yatewe n’abashyigikiye demokarasi bigaragambyaga bikarangira bigejeje Syria ku ntambara ikomeye.

Ubusabe bwa Haboubati busubiramo amagambo yatangajwe n’umuyobozi wo muri Syria, Fayçal Moqdad,washimangiye ko Syria yiteguye koroshya inzira zose zikenewe kugira ngo imiryango mpuzamahanga ihageze ubutabazi.

 Iyi miryango bushimangira ko Ubutegetsi bwa Damas bwiteguye koko koroshya izo nzira.

Nubwo hafashwe ibihano, uturere tugenzurwa na leta duhabwa inkunga mpuzamahanga binyuze mu bigo bya ONU, akenshi bikorera i Damas, mu murwa mukuru wa Syria.

Nk’uko Haboubati abitangaza, umuryango Croissant-Rouge wakusanyije abatanga ubutabazi ku bushake 3 000, mu bice byahuye n’ibiza nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye Syriana Turkey, ku wa mbere.

Kugeza ubu, imibare itangwa n’inzego z’ubutabazi igaragaza ko nibura abantu 1 622 bapfuye, abandi barenga 3 600 barakomereka, nyuma y’isenyuka ry’amazu ibihumbi n’ibihumbi ryatewe n’iyi mitingito.

Ibi bibaye mugihe Syria  imaze imyaka 11 mu ntambara imaze gukamura ubushobozi bw’iki gihugu cyongeye kuzahazwa n’umutingito wasenye ibice by’amajyaruguru y’iki gihugu.

Intambara yo muri Syria yahitanye abantu bagera ku bihumbi 500, ituma abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo, harimo n’abahungiye muri Turkey.

 Mu mpera za Mutarama (01), ONU yatangaje ko abimukira bashya bashobora kwiyongera, cyane ko inzara komeje kwiyongera muri Syria.

 Feb 7, 2023 - 15:31