“Haracyari urugendo mu kubaka itangazamakuru ryifuzwa”Mbungiramihigo;Minaloc

Abakora umwuga w’itangazamakuru baravuga ko mu Rwanda bafatanya na leta muri gahunda z’abaturage nubwo hakigaragara imbogamizi zibangamira umwuga bakora. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ishyigikiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse ko abaribangamira baba bica itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Nimugihe umuryango w’Abibumbye ushyize imbere kurengera ubwisanzure bw'itangazamakuru kugira ribe imbarutso ya demokarasi.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mugihe ku munsi mpuzamahanga wa demokarasi hazibandwa ku kamaro k'ubwisanzure bw'itangazamakuru kuri demokarasi, amahoro, no gufasha igihugu kugera ku ntego zirambye z'iterambere

Itangazamakuru ryigenga rimenyesha rubanda amakuru nta nyungu ryiteze ni ingenzi muri demokarasi kuko rifasha abaturage gutanga ibitekerezo by’ibyavugururwa ndetse bakabaza leta ibyifuzo byabo.

Mu kiganiro Isango star yagiranye na bamwe mu banyamakuru bakorera uyu mwuga mu Rwanda bagaragaje uko ubwisanzure buhagaze  ndetse n’imbogamizi bagihura nazo.

Umwe yagize ati: “mu Rwanda, urebye nta mbogamizi ubu duhura nazo kuko mbere twageraga kuri terrain ugasanga turahohoterwa ndetse rimwe na rimwe bakaba bagukubita ndetse n’amashusho bakaba bayagusibisha. Usange rero ubu abantu bagenda bakwitambika ari bake nabo ku giti cyabo, nk’abayobozi aho kuvuga ngo ubuyobozi bwakwitambika.”

 Yongeraho ko "ahantu hasigaye akabazo ni abantu bake bagifite imyumvire itari mwiza ku buryo n’iyo umuhamagaye umubaza ikibazo kugira ngo wumve icyo bakivugaho, noneho ugasanga rimwe na rimwe baradufungira.”

 Umunyamakuru Aisha yunze murye ati: “Muri rusange mu itangazamakuru ugize byinshi wirengagiza watanga koko umusanzu muri demokarasi kuko akenshi iyo ugiye gutara no gutangaza, ukabasha kuvugana n’abaturage ndetse ukabitambutsa woherejwe n’igitangazamakuru ukorera. Akenshi byicwa n’abayobozi mu bitangazamakuru , cyangwa abaturage bataguhaye amakuru neza, cyangwa abayobozi batakujurije inkuru.”

 Impuguke mu itangazamakuru ivuga ko ibihe byahise uyu mwuga utakorwaga neza, aho ryabibye amacakubiri mu banyarwanda ariko uyu munsi rikaba ari inzira ifasha leta mu guteza imbere abaturage.

Sehene Ruvugiro Emmanuel;impuguke mu itangazamakuru, ati: “Imiyoborere myiza niyo iranga demokarasi kandi ntabwo wavuga ko hari imiyoborere myiza nta bwisanzure mu kuvuga, gutara no gutangaza ibitekerezo. Byabaye amateko kuko muri 1994, itangazamakuru ryagize uruhare rutaziguye muri jenoside yakorewe Abatutsi, rirasenya, ririca. Nyuma y’icyo gihe, na n’uyu munsi ryagiye rigira uruhare mu gusana no kubanisha abanyarwanda ndetse na gahunda nyinshi z’iterambere.”

Peacemaker Mbungiramihingo; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’itangazamakuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) avuga ko nubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda rigeze ku rwego rushimishije ariko hakiri urugendo mu kubaka iryifuzwa ndetse n’abakibangamira  itangazamakuru baba bica itegeko nshinga.

 Ati: “Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira umunyarwanda bwo gutanga ibitekerezo bye akoresheje uburyo bwose bw’isakazabumenyi n’itangazamakuru. U Rwanda rurishimira ko itangazamakuru rigeze ahantu hashimishije ndetse n’abarikoramo bakaba babyemeza. Ariko birumvikana ko urugendo rugikomeje mu kubaka itangazamakuru twifuza kandi no gukomeza ubukangurambaga kugira ngo inzego zitandukanye zubahirize icyo itegeko nshinga ridusaba, riha abanyarwanda kugera ku makuru ndetse n’inshingano z’abagomba gutanga amakuru by’umwihariko abayobozi.”

 Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, mu mwaka w’ 2021 bwagaragaje ko iterambere ry’itangazamakuru rigeze ku gipimo cya 80.6%, naho ubwisanzure bw’itangazamakuru bukaba bugeze kuri 93.7%, mu gihe Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bwagaragaje ko buri kuri 86.4%.

@ Bahizi Heritier/Isango Star.

 Sep 16, 2022 - 17:15