
Abatuye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa barashima leta byimazeyo
Jul 23, 2024 - 08:01
Abatuye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa mu kagari ka Akabahizi umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge barashimira inzego z’ubuyobozi zabatekerejeho zikabakura mu manegeka ahari gushyira ubuzima bwabo mu kaga ubu hakaba hari kubakwa umudugudu mwiza ugezweho, ndetse ko aho ibi bikorwa byo kuwubaka biri gukorerwa bari kubibyaza umusaruro cyane cyane abahawemo imirimo hamwe n’abahakorera ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
kwamamaza
Ugeze ahari kuzamurwa inyubako z’umudugudu w'icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa mu mudugudu w’Ubwiyunge akagari ka Akabahizi mu murenge wa Gitega, uhasanga urujya n’uruza rw’abantu batandukanye bari mu mirimo y’ubwubatsi muri uyu mushinga mugari ndetse n’imodoka ziri kubaka imihanda izaba ishamikiye muri uyu mudugudu aho abari bawutuyemo bashimira mbere na mbere leta yabafashije kuva mu manegeka aho bari batuye hatarubakwa ayo magorofa.
Umwe ati "ndabanza gushima leta y'u Rwanda yitegereza uburyo abantu batuye mu buryo bucucitse budasobanutse, hahandi usanga imvura yaguye ugasanga ubuzima bw'abaturage bwagiye ibyo yabyitegereza igashyiraho gahunda y'imiturire myiza kugirango buri muturage wese igihe cyose ajye yumva atekanye".
Undi ati "uyu mudugudu wacu ni mwiza cyane, turashimira leta yawuduhaye, mbere byari ikibazo abaturage bari batuye mu manegeka, umuntu nta bwisanzure, nta mihanda nta parikingi ariko leta yaratuzirikanye iduha umudugudu mwiza".
Bavuga kandi ko ibyo bikorwa n’uruhurirane rw’abahanyura babibyaje umusaruro cyane cyane ababonyemo imirimo ndetse n’abahakorera ubucuruzi buciriritse.
Umwe ati "nkatwe abantu bakoresha imbaraga twarahashakishirije, akazi hano karabonetse".
Undi ati "nkanjye ucuruza amagi hari icyo byagiye bikora kuko babasha kumpa amafaranga nifuza, iyo njyanye kuri aya magi bakabasha kuyagura agashira nanjye numva nishimye".

Gusa ngo mu kwezi kwa 9 kw’uyu mwaka bamwe bazaba batangiye gutuzwa muri izi nyubako aho Mme. Emma Claudine Ntirenganya, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n'uburezi mu mujyi wa Kigali yibutsa abazatuzwamo ko izo nzu zizaba ari izabo gusa akabasaba kubungabunga ibyo bikorwaremezo no kubibyaza umusaruro.
Ati "icyo tubasaba ni ugukomeza gufata amazu neza, amazu iyo bamaze kuyajyamo aba ari ayabo ku giti cyabo, ikindi tubashishikariza cyane ni ugukomeza gufata neza ibikorwaremezo bya rusange bizaba biri aho hafi birimo imihanda, amashanyarazi birimo amazi, ibibuga by'imikino n'ibindi, ikindi tubasaba gikomeye bakomeze gutekereza kure bareba uburyo bwo gukomeza kwikura mu bukene mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere kugirango umuntu ntagume mu cyiciro kimwe cy'ubuzima ahubwo ajye mukindi".
Ni umushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’ aho imirimo yo kubaka uyu umudugudu uzatuzwamo imiryango 688 igeze ku kigero cya 75%, ni imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na interinete ndetse n’amazi meza.
Iyi midugudu kandi n’igice cya kabiri n’icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y’icyiciro cya mbere cy’igerageza kigizwe n’inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) cyubatswe muri 2021 abaturage bakaba batuyemo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


