Uko abiga mu mashuli yisumbuye bazakora ibizamini bya leta biteguye amatora

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye baravuga ko imyiteguro y'amatora bayigeze kure ndetse kandi ko n'ibizamini bisoza amashuri nabyo babyiteguye neza. Minisiteri y'Uburezi ivuga ko hari imikoranire iri hagati yabo na komisiyo y'igihugu y'amatora mu gushyiraho ingengabihe y'amatora kugirango icyo gikorwa kizagende neza.Ibi babitangaje mu gihe mu Rwanda hari ibikorwa by'amatora ategenijwe ku ya 15 nyakanga 2024. 

kwamamaza

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko n'ubwo amakuru yo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa perezida n'abadepite bayahabwa na bagenzi babo biga bataha bituma bakomeza kwitegura gutora.

Mu kiganiro bamwe bagiranye n'umunyamakuru w'Isango Star, umunyeshuli umwe yagize ati:" ntabwo twabura kwiga kandi ibyo kumwamamaza ntabwo bisaba ko bifata umwanya wacu wose kandi twizeye ko bakuru bacu bari kumwamamaza."

"abiga bataha nibo bari kutuzanira amakuru ariko abiga baba mu kigo kuko duhugiye mu masomo byose ntabwo turi kubibona neza." 

Undi ati:" nkanjye niga ntaha, mba ndikunireba kuri telephone ndeba uko uturere bantu bitabiriye. Buriya rubanda nyamwinshi ntirwatora umuntu rutishimiye!"

" ntabwo bizatubuza kuko turabizi ko inshingano zacu ari ukwiga ikabona amanota meza, rero twabifatanya tukanatora. Abiga babamo ntabwo babona amakuru ahagije kuko badatunze amatelefone babimenya ku biga bataha bababwira uko ibintu bimeze. "

Umwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuli yisumbuye, MFURAYASE Jean, avuga ko imyiteguro y'abanyeshuri imeze neza kandi babihuza n'imyiteguro y'ikizamini gisoza icyiciro rusange ndetse n'amashuri yisumbuye.

Ati:" kuko batigeze bagira amahirwe yo kujya muri campaign, aho bamamariza abakandida ku buryo bashobora gutekereza ngo wenda twatora kanaka, ntayo bazi! Ariko mbona nta rirarenga turacyiteze ko minisiteri y'uburezi ariyo itureberera bashobora wenda kuba baduha amahirwe hakaba haza ku mashuli cyangwa bagahuriza hamwe abanyeshuli kabaha ibisobanuro ku bijyanye n'amatora mu minsi isigaye birashoboka ko byaba. Ariko bitabaye urumva ko batagira amakuru ahagije yo gutora, bajya gutora ariko badafite amakuru ahagije ."

Yongeraho ko" ntaho byahurira kubera ko ari nkaho imitekerereze yabo mu mwaka wa gatandatu nabo mu wa gatatu bemerera kuba babasha gutekereza ibintu byinshi kandi akabasha guhitamo icy'ingenzi. Rero numva ntaho byahurira no kubangamira imyigire yabo u buryo byabuza gutsinda kwabo kuko babihuje no gutora."

Hon. Gaspard Twagirayezu; Minisitiri w'uburezi, avuga ko hari imikoranire iri hagati ya minisiteri y'uburezi na komisiyo y'igihugu y'amatora mu gushyiraho ingengabihe yayo.

Ati:" bikorwa bikurikiranye, ari amashuli abanza n'ay'isumbuye. Ariko uyu mwaka twakoze kugira ngo abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye nabo babikore hanyuma y'amatora. Twakoranye na komisiuo y'amatira ndetse no gushyiraho ngengabihe y'ibizamini. Nkuko mubizi ibizamini byajyaga bikorwa ikurikiranye ari amashuli abanza n'ayisumbuye . Abanyeshuli bageze igihe cyo gutora hakozwe amaliste abo ndetse twanakoranye na komisiyo y'amatora ku buryo nabo bazagira amahirwe yo gutorera aho bazaba bari."

Nimugihe komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko abanyarwanda bari mu cyiciro cy’urubyiruko basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu n'Abadepite ku nshuro yabo ya mbere mu matora ateganijwe 15 Nyakanga (07) 2024.

Emmanuel nsengumukiza isango star mu mujyi wa kigali 

 Jul 10, 2024 - 15:44