Ubwitabire bw'abahinzi n'aborozi mu kugana ibigo by'ubwishingizi buracyari hasi.

Abadepite mu nteko nshingamategeko mu Rwanda barahamya ko gahunda y’abahinzi n’aborozi mu kwitabira ibigo by’ubwishingizi bikiri ku rwego rwo hasi cyane, bimwe mu bituma uru rwego rutagera aho rwifuza. Ibyo imiryango itari iya leta ikora ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hakwiye gushyirwamo ingamba zisumbuyeho kugirango abahinzi n’ubworozi basobanukirwe neza ibyerekeranye n’ubwishingizi bw’ibyo bakora.

kwamamaza

Hon Depite Uwera Kayumba Marie Alice;  Perezida wa Komisiyo y'ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi ndetse n'Ibudukikije, avuga ko mu ngendo bakunze kugira mu baturage hirya no hino basanga hakiri ikibazo gikomeye mu bakora ubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga ariko batitabira gukorana n’ibigo by’ubwishingizi.

Avugako n’abakoranye n'ibyo bigo batinda kwishyurwa mu gihe bahuye n’ikibazo.

Abaza niba hari icyo guverinoma yizeza abaturage, ndetse n’ikigomba gukorwa kuri ibyo.

yagize ati: " Ibibazo bijyanye n'ubwishingizi ku biribwa  ni ikibazo cy'uko abahinzi badafite amakuru ahagije y'ubwishingizi ku bihingwa bigatuma ubwitabire mu gufata ubwishingizi bw'ibihingwa bukiri hasi.  Hari kandi ikibazo cy'ibigo bitanga ubwishingizi bitinda kwishyura abahinzi bafashe ubwishingizi igihe bagize ikibazo bituma bakenera kwishyurwa. "

" Hari ikibazo cyo gufasha abahinzi kubona amakuru y'izewe ku gihembwe cy'ihinga , harakorwa iki mu rwego rwo kuzamura urwego rw'ubwishingizi mu buhinzi, cyane ko benshi bagaragaje ko badasobanukiwe n'imikorere yabwo."

Dr. Edouard NGIRENTE; Minisitiri w’intebe,  nawe yemeza ko uwo mushinga abanyarwanda batarawumva neza kandi n’imyumvire yabo  ikiri hasi.

Avuga ko kubw’iyo mpamvu leta igiye kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Ati: "Ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi tumaze kubona ko abaturage batabimenye neza. Bakeneye ubutumwa buvuga ngo ariko urabizi ko ushobora guhinga umurima  wae ukanawushakira ubwishingizi ? Urabizi ko ushobora korora inka ukayishakira ubwishingizi ? Ubwo bukangurambaga turabukomeza kuko turabizi ko amakuru atatambutse cyane 100%."

"Bati burya se n'inka bashobora kuyishingira se? birashoboka ko atabonye amakuru ahagije. Turashaka kubikoraho kugira ngo ibe inkuru buri wese azi, uburyo atanga n'uburyo yishyurwa."

" n'abagize utubazo two kutishyurwa ku gihe nabyo twarabimenye ndetse bamwe muri bo barahanwe. turashaka kugira ngo ubwishingizi babujyemo ariko n'uwamwishingiye mugihe itungo cyangwa ibihingwa bigizi  ikibazo yishyure vuba kuko  azaba ashyuizeho icyizere ku bahinzi babyitabiriye noneho biakduha icyizere kivuga ngo ku bantu babyitabiriye ni ibintu bitanga umusaruro koko. ubwo ni ubukangurambaga bugomba gukomeza butureba nkatwe Leta."

 Mu buryo bwo kongera umubare w'abahinzi bagana servise z'ubwishingizi Hari ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa zirimo kongera imyumvire, kugabanya igiciro cy’ubwishingizi no gutuma bagirira icyizere ibigo by’ubwishingizi, nk'uko bitangazwa na Gafaranga Joseph; umuyobozi mu muryango utari uwa Leta wita KU buhinzi n'ubworozi 'imbaraga farmers organization'.

Yagize ati: " Icya mbere ni uko amakuru babifiteho aracyari makeya ku bantu benshi kugira ngo babyumve. Kuvuga ni kimwe ariko kwemeza ni ikindi! Icyakora kugira ngo babe benshi kuri icyo kibazo hario imyumvire , ubushobozi buke, ikindi cya gatatu ni ukutagirira icyizere ibigo byishyura."

" ntabwo abahinzi baragirira icyuzere biriya bigo byishyura , kwizera ko niba wangirijwe ushobora kwishyurwa mu buryo bukoroheye utagombye kubyiruka inyuma. "

Gahunda yo gushyiraho ubwishingizi bw’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yatangijwe muri Mata ( 4 ) mu mwaka w'2019.

Icyakora ubu iganwa n’abahinzi n’aborozi bangana n’ibihumbi  442 559 barimo aborozi ibihumbi 28 914.

Aborozi iyo bari muri ubwo bwishingizi bakagira ikibazo bahabwa 100% by’ibyo bashinganishije , mugihe abahinzi bahabwa 80 %.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, inka zishingiwe zisaga ibihumbi 43 500, naho amatungo magufi asaga ibihumbi 200 036.

Nimugihe mu buhinzi hegitari ( ha)zirenga ibihumbi 31 ziri mu bwishingizi zihinzwemo ibirayi, umuceri, ibigori, imiteja ndetse n’urusenda.

Biteganyijwe ko umwaka utaha muri iyi gahunda y’ubwishingizi mu myaka ihabwa ubwishingizi haziyongeraho ibishyimbo, soya n’imyumbati.

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star.

 Apr 21, 2023 - 12:14