Nyagatare: Aborozi barasaba ko ibibafasha kuhira inka byiyongera

Abakorera ubworozi mu nzuri zo mu kagari ka Kamati akarere ka Nyagatare barasaba ko ibikorwaremezo begerejwe bibafasha kuhira inka, byakiyongera kuko inka zabo ziri kugenda ziyongera bigatuma zihurira ku kibumbiro kimwe zimwe zigataha zitanyoye amazi.

kwamamaza

Aba borozi bo mu karere ka Nyagatare, bororera mu nzuri ziri mu murenge wa Karangazi bishimira ibikorwaremezo begerejwe bifashisha kuhira inka zabo birimo ibigega by’amazi bihari ndetse n’ibibumbiro inka zinyweramo amazi, ngo ibyo byatumye inka zitagikora urugendo runini zijya gushaka amazi Rwabiharamba.

Gusa bakavuga ko n’ubwo ibyo byose bihari, bitewe n’uko inka ziyongera bigenda biba bicye ku buryo bitabasha guhaza inka zose mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu basaba ko byakongerwa bikaba byinshi ndetse bakanahabwa na damushiti zibyunganira.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Solange Uwituze avuga ko ikibazo cy’aborozi b’inka mu karere ka Nyagatare basaba kongererwa ibikorwaremezo bibafasha kuhira inka, kizacyemurwa no kororera mu biraro kugira ngo inka zidakora urugendo runini zishotse, ibyo bigatuma ubutaka bunini bororeraho bubyazwa umusaruro mu gihe bazaba borora inka nkeya ari nako zikenera amazi make. 

Yagize ati "bige gutangira gahunda yo kororera mu biraro kugirango ubwo butaka bubashe kugaburira abantu ariko kandi bugaburire n'amatungo ariko uzajya ashaka guhinga agomba kubisaba agahinga ibihingwa byemejwe hanyuma kandi agashyira n'amatungo mu biraro, icyo gihe azasigarana amatungo ahagije akwiye kumuha umukamo yorowe neza........."   

Ibyo bikorwaremezo byubatse mu nzuri mu karere ka Nyagatare bifasha aborozi kubona amazi baha inka zabo hafi, byubatswe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’umushinga RDDP uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cy’ubuhinzi IFAD.

Kugira ngo aborozi barusheho korora neza umukamo wiyongera, barasabwa kororera mu biraro, maze ubutaka bunini bororeragaho mu nzuri bukabyazwa umusaruro aho 70% buzahingwaho ibitunga abantu ndetse n’ubwatsi bw’inka naho 30 bukaba aribwo bwororerwaho.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare 

 Jul 31, 2023 - 08:35