Ngoma: Abahinzi b'inanasi barasaba uruganda rutunganya umusaruro

Mu karere ka Ngoma abahinzi b’inanasi mu murenge wa Mugesera na Zaza bavuga ko iyo bejeje inanasi nyinshi baziburira isoko bigatuma zangirika bagahomba,bityo bagasaba uruganda ruzitunganya kuko rwaba igisubizo cy’ibyo bihombo.

kwamamaza

Iyo uvuze igihingwa cy’inanasi,abenshi bahita batekereza akarere ka Ngoma by’umwihariko imirenge ya Mugesera na Zaza dore ko ari igihingwa cyatejwe imbere muri aka karere, kikaba kiri mu bihingwa bibiri ndangakarere nyuma y’igihingwa cy’urutoki.

Abahinzi b’inanasi bo mu mirenge wa Mugesera na Zaza bazeza ku bwinshi,bemeza ko zabafashije kwiteza imbere ku buryo hari abamaze gukuramo ibikorwa bifatika nk’uko hari ababigarukaho.

Umwe yagize ati "zimfitiye akamaro kubera ko narimfite inzu nto ariko mu kurangura kwanjye no kuzicuruza nongereye inzu nabagamo ariko bimfasha no kongera inzu z'ubucuruzi nazo ndubaka".

Undi yagize ati "aho mpingiye inanasi narimfite abana bato ariko ubu bamaze gukura ariko kandi nanjye maze kugenda niteza imbere, naguze inka ndatekereza ko nzagura n'indi mu minsi iza kuza mbikesha inanasi".  

Nubwo bimeze gutya ariko,aba bahinzi b’inanasi bavuga ko hari ubwo bazeza ari nyinshi ku buryo batazibonera isoko zose maze zikangirika bikabateza igihombo.Aha niho bahera basaba ko bakubakirwa uruganda ruzitunganya kugirango bakire ibyo bihombo.

Kuri iki kibazo,umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko nk’ubuyobozi iki kibazo cy’umusaruro w’inanasi ushobora kuboneka ku bwinshi ukaba wakangirika bitewe n’amasoko make bakizi,bityo ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa,mu murenge wa Mugesera hari kubakwa uruganda ruzazitunganya rukaza rwiyongera ku masoko y’inanasi basanzwe bafite.

Yagize ati "hari uruganda ruri kubakwa mu murenge wa Mugesera ruzatunganya musaruro w'inanasi rugeze kure, igisigaye ni amamashini agomba kuza ariko inyubako zigeze ahantu hashimishije, icyo kizaba ari igisubizo ku musaruro w'inanasi uboneka muri kariya gace mu makoperative ahari kandi bize byunganira andi masoko yarasanzwe ahari".   

Kugeza ubu ubuhinzi bw’inanasi mu karere ka Ngoma bukorerwa kuri hegitari 3200,umurenge wa Mugesera  wonyine wihariye hegitari 2890.

Kuri hegitari imwe hasarurwa inanasi zingana na toni 31 z’inanasi,ni mu gihe mu karere hose hasarurwa toni 99200 ariko umurenge wa Mugesera hasarurwa toni 89590.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Jan 11, 2023 - 09:09