Perezida wa RDC n'uwa Angola basabye byihutirwa ishyirwa mu bikorwa ry’igenzura ry’agahenge muri RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, basabye ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe muri ako karere. Ibi byaganiriweho ku wa 15 Gashyantare (02) 2026 i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho bombi bahuriye ku ruhande rw’inama mpuzamahanga yahuje abakuru b'ibihugu na za Guverinoma.

kwamamaza

Aba bayobozi bashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ako gahenge no kukubahiriza ari intambwe ya mbere iganisha ku mahoro arambye, kugarura ubuyobozi bwa Leta mu bice byugarijwe n’intambara no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.

Ni mugihe Angola ikomeje kugaragara nk’umuhuza ushaka amahoro arambye kandi agenzuwe neza, cyane ku mikoranire ya hafi ma Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo mu biganiro by'imbere mu gihugu nk'ukuhuza ndetse n'ibindi.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yaburiye ko gusinya amasezerano bidahagije mu gihe nta cyizere kiri hagati y’impande zishyamiranye. Yagaragaje ko nubwo MONUSCO ikomeje kugira uruhare mu biganiro no mu guhuza impande zitandukanye, idafite inshingano cyangwa ubushobozi bwo guhatira ko habaho amahoro. Yashimangiye ko kongera kubaka icyizere cyasenyutse hagati y'impande zishyamiranye ari yo nkingi izatuma amahoro arambye agerwaho mu Burasirazuba bwa Congo.

@Radio Okapi 

 Feb 16, 2026 - 10:08