Ubudage bwahaye uburenganzira inganda zikora imodoka z’intambara za Leopord 1 kuzoherereza Ukraine.

Leta ya Berlin yemereye inganda zikora intwaro zo mu Budage koherereza Ukraine imodoka z’intambara [ibifaru] za Leopord 1 zari ziri mu bubiko. Ibi byatangajwe kur’uyu wa gatanu na Steffen Hebestreit; umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu, mugihe Ukraine yari yiteze kwakira iza Leopord 2 zikomeye kandi zigezweho.

kwamamaza

Icyakora Steffen Hebestreit nta makuru arambuye yatanze ku ngano y’izi modoka ndetse n’igihe zizohererezwa muri Ukraine.

Amakuru dukesha AFP avuga ko Hebestreit yabwiye itangazamakuru ko “Ndemeza ko uruhushya rwo kohereza mu mahanga rwatanzwe.”

Imodoka z’intambara za Leopord 1 yakozwe mbere ya Leopord 2 zari zisanzwe zizwi ko arizo Ubudage bwemeye guha 14 Ukraine, muri gahunda yo kuyiha intwaro zigezweho kandi zikomeye zayifasha guhangana n’ibitero by’Uburusiya.

Imodoka zikomeye z’intambara kandi zigezweho zitegerejwe bikomeye n’ingabo za Ukraine, cyane ko zimwe zatangiye  kwitoza gukoresha izi ntwaro.

Imodoka za Leopord 1 ntizikomeye nk’iza Leopord 2

Icyakora Ubudage bugiye guha Ukraine ibifaru bya Leopard 1 mu mwanya w’ibya Leopard 2 bigezweho cyane ndetse bikomeye.

Ibifaru bya Leopord 1 A5

Sosiyete yo mu Budage Flensburger Fahrzeugbau Gesellschaft (FFG) yatangarije AFP ko ifite mu bubiko bwayo imodoka 99 z’intambara za Leopard 1 A5  zishobora koherezwa muri Ukraine.

Yagize iti: “Ubu ntabwo zose zikora.” Yongerayo ko “Kugeza ubu turateganya kohereza Leopord 1 A5 za mbere 20”

Avuga ko izindi zizagenda zikorwa kuburyo  zizoherezwa nyuma buhoro buhoro.

Ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Süddeutsche Zeitung cyatangaje ko sosiyete ikora bene izi ntwaro  yitwa Rheinmetall nayo ifite imodoka z’intambara 88 zo mu bwoko bwa Leopard 1.

Kuva mu 1965,hakozwe imodoka z’intambara 4 700 za Leopord 1 zifite imbunda nto ugereranyije  n’iya Leopord 2, kuko iya Leoprd 1 ireshya na milimetero 105  mugihe indi ifite milimetero 120.  

Irindi tandukaniro kuri izi modoka ni uko amasasu akoreshwa muri Leopord 1 atakiboneka ku buryo buhagije.

Ibifaru bya Leopord 2 nibyo bigezweho kandi bikomeye.

Nanone moteri ya Leopord 1  ifite imbaraga nke ugereranyije na Leopord 2, ni ukuvuga ubwa Leopord 1 bungana na 830 mugihe Leopord 2 bungana na 1 500.

Ibi byiyongeraho kuba imodoka z’intambara za Leopord 1 idakomeye nka Leopord 2.

 Feb 3, 2023 - 15:22