
Ubukungu II: Hasabwe ikigega gihoraho cyagoboka ibibazo bitateguwe, hatangazwa uko umusaruro mbumbe w'igihugu uhagaze
Dec 27, 2023 - 08:51
Mu yandi makuru yagarutsweho muri uyu mwaka w'2023, nyuma yaho U Rwanda rwibasiwe n'ibiza bikomeye byabaye muri Gicurasi (05), impuguke mu by'ubukungu zasabye ko hashyirwaho ikigega cyihariye. Uruhare rw'ubucuruzi buto n'ubuciriritse narwo rwarazirikanywe mu rwego rwo gushaka uko bwatezwa imbere....
kwamamaza
Muri uko kwezi kandi, ubwo hemezwaga itegeko ry'ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha mu bikorwa bitandukanye mu mwaka w’ 2023/2024, hari bamwe mu basobanukiwe iby'Ubukungu bavugaga ko hakenewe ikigega gihoraho gishyirwamo amafaranga yo gukemura ibibazo bitateguwe birimo Ibiza.
Nimugihe abagize inteko ishingamategeko y' u Rwanda bagaragazaga ko ibiza byibasiye intara y’amajyaruguru n’uburengerazuba muri Gicurasi (05) uyu mwaka, byateye ivugurura ry'ingengo y'imari ndetse ko bemeje gusana ibyangijwe n'ibiza, bikaba byaragenewe ingengo y'imari itari nto.
Depite Munyaneza Omar, yavuze ko ingaruka z’ibiza zatekerejweho zinagenerwa akayabo.
Ati: “ mu itegurwa ry’ingengo y’imari byatewe nuko amafaranga menshi byatewe nuko amafaranga menshi yashyizwe mu kwita ku kibazo cy’ibiza igihugu cyahuye nabyo ku buryo butunguranye, cyabaye ku italiki ya 2 n’iya 3 Gicurasi (05) 2023. Nyuma y’ibi biza, hakaba harakozwe inyigo ku bufatanye na banki y’isiigaragaza ko hakenewe akayabo ka miliyari 629 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukumira no kurwanya Ibiza.”
“muri iyi ngengo y’imari 2023/2024, hateganyijwemo miliyari 215 y’ibyangijwe n’ibiza, aho muliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda ari agenewe gusana ibikorwaremezo byangiritse by’imihanda, amazi n’amashanyarazi.”
Gusa Straton Habyarimana; impuguke muby’ubukungu, avuga ko ingengo y’imari y’ibiza iba igomba guhora mu kigega cyihariye aho kugira ngo izavangire ingengo y’imari y;igihugu mu buryo humwe cyangwa ubundi.
Ati: “ njye numva hajyaho ikigega, ikigega bita resilience ahandi kibaho , ugashyiramo amafaranga ukicara uteganya ngo haramutse habaye ikibazo tuzifashisha aya mafaranga kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo. Naho kuyashyira ku ngengo y’imari ni ukuvuga ngo igihe yo ngengo y’imari yagenewe niba ari 2023/2024 iramutse idakoreshejwe ayo mafaranga agomba gusubizwa. Urumva ko ibyo ntabwo byaba aribyo. Hashyirwaho ikigega kikaba kirimo amafaranga abitse yiteguye guzakoreshwa igihe habayeho ibibazo nk’ibyo ngibyo.”
Hazirikanwe uruhare rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse
Mu mpera za Kamena (06),u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubucuruzi buto n’ubuciriritse, aho Richard NIWENSHUTI; Umunyamabanga Uhoraho muri ministeri y’Ubucuruzi n’inganda MINICOM, yavuze ko uwo munsi wasanze bene ubwo bucuruzi mu Rwanda bufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, ukaba wari umwanya mwiza wo kwigira hamwe icyakomeza gutuma butera imbere.
Yagize ati: “ngira ngi ni ubwa mbere twizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucuruzi buto n’ubuciriritse ndetse turateganya ko tuzakomeza no kubikora mu myaka ikurikiraho. Icy’ingenzi hano ntabwo ari ukwizihiza uwo munsi ahubwo ni ugushyiraho akamenyetso ku kamaro kubwo bucuruzi mu bukungu bw’igihugu.”
“icya mbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse burimo kwiyongera ku kigereranyo gifatika nk’uko twabigaragaje 98% bw’ubucuruzi bukorerwa mu gihugu ni ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Icy’ingenzi hano ni ukugaragaza ko bufite inking ya mwamba mu gufasha ubukungu bwacu yaba mu gutanga akazi, yaba mu kongera ibyo twohereza mu mahanga ndetse no gutanga serivise dukoreraho mu zindi segiteri.”
“ iyo tuvuze segiteri zindi, iyo tuvuze ubukerarugendo usanga ubucuruzi buto aribwo bugemura ibyo kurya, usanga aribyo butanga transport ku bakerarugendo bagenderera igihugu cyacu, rero bufite inking ikomeye cyane mu bukungu bw’igihugu. niyo mpamvu twafashe akanya ngo twizihize uyu munsi ariko nanone tunatekereze uko twateza imbere ubwo bucuruzi.”
IMF yemereye U Rwanda icyiciro cya mbere cy’inkunga rwemerewe muri 2022
Muri Mata (04), U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gusaba gutangira gukoresha inkunga rwemerewe n’ikigega mpuzamahanga cy’Ubukungu IMF inyana na miliyari 340 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye. Ni nyuma y’uko iki kigega gikoze ubugenzuzi kubyo u Rwanda rwasabwaga kubanza gukora, bagasanga rubyujuje.
Icyiciro cya mbere cy’iyi nkunga u Rwanda rwateganyaga kuzayihabwa muri Gicurasi (05) uyu mwaka. Minisiteri y’imari n’igenamigambi yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzayokoresha neza ibyo yagenewe bijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rwahawe aya mafaranga mu bihugu bya mbere binyamuryango byagombaga guhabwa iyi nkunga.
Ni amafaranga u Rwanda rwagaragaje ko azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihe kirekire rwiyemeje yo guhangana n’ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gushora mu bikorwa bikumira izo ngaruka.
U Rwanda rusanzwe rufite intego za 2030 zikubiyemo ibikorwa byinshi biri mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, kwita ku bidukikije, ibikorwaremezo n’ibindi. Ibi bikaba muri bimwe bizitabwaho hifashishije iyi nkunga ya IMF.
Habaye inama isuzuma uburyo umugabane wa Africa watera imbere
Ku ya 27 Ugushyingo (11), I kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri yahuje abantu batandukanye bakora mu by’ubukungu mu Rwanda no mu mahanga Kigali Economic Forum.
Muri iyi nama harebwe uburyo Umugabane wa Africa watera imbere abagore babigizemo uruhare, n’urubyiruko rukabona akazi kuko muri Africa hari umubare munini w’urubyiro rudafite imirimo.
Iyi nama yitabiriwe n’abarimo urubyiruko rutandukanye rwiga mu mashuli makuru na za kamunuza mu Rwanda, bemeje ko yabafunguye amaso kuburyo batagomba kureba ku isoko ry’u Rwanda gusa, ahubwo bakwiye ku reba ku isi muri rusange.
Ni mugihe Umugabane wa Africa wahuye n’ibihe bigoye cyane mu bihe by’icyorezo cya Covid ndetse n’ibihe bigoye bishingiye kuri politiki.
Muri iyi nama hasuzumwe amahirwe Africa yifitemo mu rwego rwo kureba uko yabyazwa umusaruro bikagirira umumaro abawutuye.
Hatangajwe ishusho y’ umusaruro mbumbe w’igihugu
Ikigo cy’igihugu cyibarurishamibare [NISR] cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’uyu mwaka w’ 2023 wiyongereye ukaba miliyari 4 na miliyoni 249 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo bikaba byaratumye uyu mwaka umusaruro mbumbe wiyongera ku mpuzandengo ya 7,7% ugereranije n’umwaka washize w’2022.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi yavuze ko bitanga ikizere cy’uko ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga nubwo bitahita bigabanya ibiciro, ariko ibiciro bizagenda bigabanuka mu bindi bihugu bigere no mu Rwanda.
Murangwa Yusouf, umuyobozi wa NISR, yavuze ko “ mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe wawi miliyari 4249 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 3584 ,u gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize. Nk’uko bisanzwe, Serivise nizo zatanze umusaruro mwinshi ku kigero cya 46%, ubuhinzi 25%, inganda 21%.”
“ ni ukuvuga ko umusaruro wiyongereyeho ku kigero cya 7.5%, aho ubuhinzi bwiyongereyeho 3%, inganda ziyongeraho 14%, serivise ziyongeraho 9%.”
“ twavuga ko ari byiza, iyo ubuhinzi bwazamutse bigabanya pressure ku giciro ku isoko. Icyo turi kubona ni uko pressure ku biciro igenda igabanyuka.”
Gusa anavuga ko ibyo bidasobanuye ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bigiye guhita bimanuka ariko bitewe nuko ku isoko mpuzamahanga bimeze bitanga icyizere, nkuko bitangazwa na Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana.
Yagize ati: “haracyari kare, hari igihe ingaruka zifata igihe kugira ngo bigaragare ku isoko. Ariko muri aya mezi make nta kidasanzwe, ahubwo aho byatangiye kugabanuka ni ibiciro byo hanze kubera ko nk’ibya peteroli byagabanutse byatumye no ku isoko ryacu bigabanukaho gato.”
“Mbese niyo urebye n’ibituruka hanze muri rusange byagabanutseho 2% mu mibare y’ukwezi kwa 11 ariko ingaruka, iyo ikintu kibaye nka kuriya hari igihe utazibona mu kanya, ukazibona nyuma y’igihe runaka. Ni ugukomeza tugakurikirana. Ariko icyerekezo cy’ibiciro yaba ibyo mu gihugu n’ibyo dutumiza hanze bisa naho bigenda bigabanuka.”
Yegeranyijwe na Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


