U Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ho 50% bitarenze 2029

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitarenze umwaka wa 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzaba wiyongereyeho 50%. Yavuze ko bizakorwa hagamijwe kugera ku kwihaza mu biribwa ku kigero cy' 100% muri 2029( bivuye kuri 79.6% muri 2024) ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi. Yavuze ko kuvugurura ubuhinzi ari ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro no gukoresha neza umutungo w’Igihugu.

Yagaragaje ko hari ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego. Ibyo birimo gushyira imbaraga muri gahunda zigamije kongera umusaruro ndetse no gufasha abahinzi kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimangiye ko ubuhinzi ari moteri y’iterambere ry’igihugu ndetse ari n’inkingi ya mwamba mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati: “Nk’uko twese tubizi, mu gihugu cyacu ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere ry’ubukungu burambye. Ubuhinzi bugira kandi uruhare rwihariye mu izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage.”

Kugira ngo abantu babeho neza, yavuze ko bigaragarira mu nzego zitandukanye ariko zose zuzuzanya. Izo nzego zirimo ubuzima, uburezi, imiturire, kubona imirimo ibyara inyungu, kubona serivisi z’ibanze, ndetse n’urwego rw’amafaranga umuntu yinjiza.

Kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko mu 2024 ubuhinzi bwari bugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bukaba butunze hafi 70% by’Abanyarwanda. Yavuze ko hazongerwa imbaraga mu kunoza ikoreshwa ry’ubutaka, kongera ifumbire mvaruganda ikoreshwa kuri hegitari, gutuburira imbuto mu gihugu no gukoresha ikoranabuhanga.

Yashimangiye ati: “Mu rwego rw’ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Kizava kuri 79,6% mu 2024 kikagera ku 100% muri 2029.”

Guverinoma izongera kandi ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari 74.375 bukagera kuri 132.171 mu 2029. Izanafasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira ku budo buto butarenze hegitari 10, aho izatanga 50% by’ikiguzi cyabyo, n'umuturage  nawe yitangire andi 50%.

Mu rwego rw’ubworozi, guverinoma yihaye intego yo kongera umukamo w’amata uva kuri litiro miliyari 1,09 mu 2024 ukagera kuri miliyari 1,3 mu 2029. Naho umusaruro w’amafi ukagera kuri toni 77.000 uvuye kuri toni 28.000 wariho muri 2024, ndetse n’amagi akagera kuri toni 21.000 avuye kuri toni 17 000 wariho muri uwo mwaka.

Ku bwishingizi, Minisitiri Nsengiyumva yasabye abahinzi n’aborozi kurushaho kubugana kuko ari inzira yo kwirinda igihombo.

Yagize ati: “Ibigo by’ubwishingizi turabishishikariza ko byajya byihutisha iyo gahunda yo gushumbusha abahinzi kuko hari aho byagaragaye ko bitinda.”

Kuva gahunda y’ubwishingizi yatangira, Leta imaze gushoramo miliyari 5 Frw mu gihe ibigo by’imari byashumbushije abahinzi miliyari 7,1 Frw. Abamaze kubwungukiramo barimo abahinzi 307.593 n’aborozi 56.761.

Impinduka ku bukungu

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko uru rwego rufite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu, aho agaciro k’ibyatunganyirijwe mu nganda bikomoka ku buhinzi kavuye kuri miliyari 369 Frw mu 2017 kagera kuri miliyari 1000 mu 2024.

Umusaruro mbumbe ku muturage nawo wavuye ku madorari 754 mu 2017, ugera ku madorari 1.040 mu 2024.

Minisitiri Nsengiyumva yanagaragaje ko mu gufasha urwego rw’ubuhinzi, hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera imari ishorwa muri uru rwego, aho kugeza ubu 6% by’inguzanyo zitangwa ari zo zijya mu buhinzi. Yavuze ko byifuzwa ko nibura byagera kuri 10% mu 2029.

Ni mu gihe ubuhinzi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by’icyaro na 12% mu mijyi. Guteza imbeere uru rwego bizateza imbere abahinga bagamije isoko mu 2025 bari ku kigero cya 48%, mu gihe hafi 70% y’Abanyarwanda batunzwe nabwo.

Inteko Ishinga Amategeko igezwaho ibijyanye no kongera umusaruro 

 Oct 3, 2025 - 07:49