
U Rwanda rwatangiye kubaka Laboratwari izifashishwa mu guhashya indwara zikomoka ku nyamaswa
Nov 18, 2025 - 19:44
U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kubaka laboratwari ya mbere yo ku rwego rwa gatatu (BSL-3), izajya ipima indwara zikomoka ku nyamaswa ndetse n'ibishobora kugira ingaduka ku buzima bw'inyamaswa, abantu ndetse naho batuye. Iyi laboratwari izuzura itwaye miliyari zisaga 34 Frw, yitezweho kongerera igihugu ubushobozi bwo kurwanya ibyorezo no gukaza ubwirinzi bw’ubuzima rusange.
kwamamaza
Ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) cyamuritse ku mugaragaro aho iyi nyubako aho izubakwa mu Rubilizi ku wa 18 Ugushyingo (11)2025, ndetse hashyirwa n’ibuye ry’ifatizo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Mark Bagabe, yavuze ko hari laboratwari yubatswe mu 1983, iri kubrwego rwa kabiri ndetse ingano yayo nta bushobozi yari ifite bwo kwakira ibikoresho bikenewe ngo itange serivise zigezweho.
Yagize ati: “Laboratawari twari dufite ahangaha, ni iya kera mu 1983, itari yujuje ibisabwa kugira ngo ive ku rwego rwa kabiri igere ku rwego rwa 3 n’inyubako ubwayo yari nto cyane ku buryo utashobora gushyiramo ibikoresho ngo itange serivisi zo mu bworozi, ku buryo bw’abakozi naho ubwaho.”
Yasobanuye ko kugira ngo ushyirwe ku rwego rwa gatatu, hari ibisabwa igomba kuba yujuje.
Ati:"Bisaba kwemezwa ikagira icyangombwa cy’ubuziranenge ku buryo hari n’indwara ushobora gukorera isuzuma kubera ko ufite abantu babishoboye, ufite ibikoresho n’inyubako ubwayo."

Avuga ko aho izaba itandukaniye na laboratwari yari isanzweho ari uko igiye kubakawa izaba ifite inzu zigezweho ndetse n' abantu bakora mu bintu by’indwara bafite ubushobozi bwo kubona ibijyanye n'ibyari bitegerejwe.
Yongeraho ko abakozi bazakorera muri iyi laboratwari bazahabwa amahugurwa yihariye yo kububakira ubushobozi, kugira ngo ibizava mu bipimo byabo bizabe byizewe kandi ari ibya nyabyo.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko iyi laboratwari izajya isuzuma indwara zituruka ku bihuriro hagati y’abantu, inyamaswa n’ibidukikije (aho bari), mu rwego rwo gukumira ibyorezo bishobora gusenya ubuzima rusange.
Yagize ati: “Iyi ni laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga ifite umwihariko wo gupima inyamaswa zibana n’abantu n’iziba mu ishyamba ndetse ikaba yapima n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’aho tuba ariko ikanabihuza n’abantu, hari abantu, hari inyamaswa naho byombi biba.”
Yongeraho ko "Inyamaswa zishobora kwanduza abantu indwara nk’ibi byorezo twabonye, inyamaswa nazo zishobora kwanduzwa n’abantu, bakwanduza inyamaswa bahura nazo, by’umwihariko aho turi naho hari ibintu byinshi bishobora gutera uburwayi.”

Dr Nsanzimana yanavuze ko iyi laboratwari izaba ifite ubushobozi bwo gupima indwara zishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa, ibyo u Rwanda rutabashaga gukora kuko laboratwari yari ihari yari nto.
Yagize ati:" Iyo laboratwari izaba ifite umwihariko wo gupima ibyo byose, izaba iri ku rwego rwa 3 rupima ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa ndetse naho abantu batuye. Ntayo twagiraga mu Rwanda iri kuri urwo rwego, iyari ihari yari ku rwego rwa 2, nto ya kera inafite ubushobozi buto.”
Umushinga w'iyi Laboratawari ushyigikiwe n’Ikigega cy’Isi kirwanya ibyorezo, cyatangijwe mu 2022 hagamijwe kumenya inkomoko y’ibyorezo, kubirwanya no kubikumira. Laboratwari nshya yitezweho gufasha u Rwanda kunoza isuzuma no gukumira indwara zishobora guturuka ku nyamaswa, zirimo n’izishobora kubyara ibyorezo bikomeye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


