
U Rwanda rwatangije gahunda y’imyaka itanu yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima
Oct 8, 2025 - 10:16
U Rwanda rwatangije gahunda y’Igihugu yo kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima n’Ibikorwa byayo (2025–2030), igamije kurengera ibidukikije, gusana no gusazura amashyamba, no guhuza iterambere n’urusobe rw’ibinyabuzima. Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko iyi gahunda igaragaza uburyo bwo guhuza ibikorwa byose by’igihugu birimo ubuhinzi, ubukerarugendo, inganda, gutera no gusazura amashyamba n’abikorera kugira ngo iterambere rigerweho ritangije ibidukikije.
kwamamaza
Kabera yasobanuye ko ari gahunda ivuguruye kuko iyari yarakozwe umwaka ushize w'2024 yongewe mo uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo igihugu cyiyemeje.
Ati: “Ni ukureba ingamba kuburyo twareba imirimo y'iterambere ariko tutangiza n'urusobe rw'ibinyabuzima. Ni ingamba zihera none muri 2025 kugera muri 2030 ariko noneho tukareba uruhare rwa buri umwe ni uruhe? Kuko ibikorwa birahari, ingamba zirahari, ariko hari n'uburyo bwo gusubira inyuma tukareba ko ibyo twiyemeje twabishyize mu bikorwa."

Anavuga ko "ubu hiyongereyemo uburyo bwo kubara ibyo twiyemeje twabishyize mu bikorwa. Icyo ni ikintu gikomeye ariko uburyo bwo kuvuga ngo iki gikorwa kizakorwa na runaka, niwe ushinzwe. Ntabwo cyari mu ngamba twavuguruye dukora iyi."
Yavuze ko izakurikiranwa buri gihe harebwa ibikorwa byakozwe, aho bigeze n’ibisigaye ndetse n'ingengo y'imari yakoreshejwe.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari, Kabera yavuze ko amafaranga azaturuka mu nzego zitandukanye ariko REMA ikaba ari yo izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati:“Buri rwego rugira igikorwa cyarwo, ariko tugomba guhuza amakuru yose kugira ngo tumenye ibyagezweho, amafaranga yakoreshejwe n’ibikibura,” yasobanuye.
Yibukije kandi ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese.
Ati: “Urusobe rw’ibinyabuzima ni ubuzima bwacu bwa buri munsi ni amazi, umwuka, ubutaka n’ibimera. Iyo tubyitayeho natwe bitugirira akamaro.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye.
Yavuze ko iyi gahunda yubakiye ku rugendo rw’imyaka 30 u Rwanda rumaze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kandi ihuza Icyerekezo 2050, Ingamba z’Iterambere rishyigikira Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe, na Gahunda y’Igihugu y' Iterambere (NST2).




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


