U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Koreya

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire y’imyaka 4 na Koreya, Minisiteri y’imari n’igenamigambi iravuga ko aya masezerano y’inkunga ya miliyali 1 y’amadorari y'Amerika ije gufasha mu kurushaho kwagura imishinga y’iterambere rirambye no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere rirambye NST2, iteganyijwe muri Guverinoma izajyaho nyuma y’amatora.

kwamamaza

Binyuze muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi MINECOFIN, u Rwanda rwasinye amasezerano y'ubufatanye na Koreya.  Amasezerano azamara imyaka 4 kugera muri 2028, akaba akubiyemo inkunga ya miliyari 1 y'amadorali y'Amerika azakoreshwa mu bikorwa biteza imbere, uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, ubuhinzi ndetse n'ubwikorezi.

Jeong Woojin, Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda avuga ko kugeza ubu imishinga yabanje itanga icyizere ku hazaza h’aya masezerano.

Ati “umwaka ushize ubwo Minisitiri w’intebe wa Koreya yasuraga u Rwanda, inkunga yasinyweho yari miliyoni 500, none mu gihe kitarenze umwaka tuyakubye kabiri. ibi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko imishinga yashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Koreya.”

Yusuf Murangwa, Minisitiri muri MINECOFIN, avuga ko ari amasezerano ashimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati "ntabwo ari ubwambere dukoze ubu bufatanye, muri ubu bafatanye bwatangiye muri 2022 bwagombaga kurangira muri 2026 bwari butararangira ariko kubera umubano mwiza ntabwo twategereje ko ubufatanye burangira kugirango dukore ubundi, ibyo twakoraga ni ukuvugurura tuzamura, ntabwo buriya bwarangiye kugirango dukore ubundi ariko muri uko kuvugurura bikaba bihurirana na NST2".   

Ni amasezerano y'imikoranire aje avugurura andi y'imyaka 5 yari yarashowemo miliyoni 500 z'amadorali y'Amerika mu bikorwa nk'ibi, mu gihe u Rwanda na Koreya bifitanye umubano w'imyaka irenga 60, ndetse aya masezerano aje akurikira urugendo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aherukamo muri Koreya, mu nama yahuje iki gihugu n’ibihugu bibanyi byacyo byo ku mugabane wa Africa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 8, 2024 - 07:32