U Rwanda rwasabye ibihugu bine gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

U Rwanda rwasabye Haiti, Côte d’Ivoire, São Tomé-et-Príncipe na Guinée-Bissau gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu biganiro byabereye i Rabat muri Maroc hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, na ba mugenzi be b’ibi bihugu.

kwamamaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yaganiiye na bagenzi be aho ari  i Rabat muri Maroc, aho yitabiriye inama ya Kabiri y’Abaminisitiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa, iri kubera muri Maroc ku bufatanye bwa Maroc, Ubufaransa na OIF.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Haiti, Raina Forbin, Amb Nduhungirehe yasabye icyo gihugu gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo, banaganira no ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yanahuye kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa São Tomé-et-Príncipe, Dr. Ilza Maria dos Santos Amado Vaz, aho bagarutse ku mahirwe yo kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ariko u Rwanda runasaba inkunga kuri kandidatire ya Mushikiwabo.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Côte d’Ivoire, Nialé Kaba, byibanze ku gukomeza guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi no ku zindi ngingo zifitiye inyungu impande zombi. U Rwanda rwongeye gusaba Côte d’Ivoire gushyigikira Mushikiwabo muri ayo matora.

Ku ruhande rw’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée-Bissau, João Bernardo Vieira, hibanzwe ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, nsetse hanasabwa inkunga kuri kandidatire ya Mushikiwabo.

Louise Mushikiwabo asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2019, aho u Rwanda rukomeje ibikorwa bya dipolomasi byo gushaka ubufasha bw’ibihugu binyamuryango mu gihe hitegurwa manda nshya y’ubuyobozi bw’uyu muryango. Biteganyijwe ko amatora azaba mu ntangiriro z'umwaka utaha w'2027.

 May 21, 2026 - 16:13