U Rwanda rushyize imbere uburezi bushingiye ku bidukikije n’iterambere rirambye

U Rwanda rukomeje gushyira imbere uburezi buganisha ku iterambere rirambye, hagamijwe kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Ni gahunda igamije gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga, babinyujije mu mishinga irengera ibidukikije bafatanyije n’abarimu babo.

kwamamaza

Abarimu barimo gutangira imishinga ifatika irimo gutera ibiti, gukora pipiniyeri, kurwanya imyanda yangiza ibidukikije no guteza imbere imirimo ibungabunga ibidukikije. Ibi bikorwa biri gushyirwa mu bikorwa mu bigo nderabarezi (TTCs) byose byo mu gihugu, bigamije guhindura amasomo asanzwe ibikorwa bifatika bifitiye sosiyete akamaro.

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Pascal Gatabazi, avuga ko iyi gahunda ishingiye ku mahame mpuzamahanga y’uburezi bufite ireme bushingiye ku iterambere rirambye, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu byatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Hari amashuri atangiye gukora imishinga mito yo kurengera ibidukikije. Mu Rwanda twatangiye ibi bikorwa kera, tujyana n’ibiganiro n’imyanzuro yatumye abantu bareka gukora mu bishanga, ndetse inganda n’abaturage bimurwa mu bice bibangamira ibidukikije.”

Dominic Mvunabandi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ya UNESCO, akaba n'inzobere muri LEAD-ESD, asobanura ko abanyeshuri n’abarimu bagomba gukora imishinga bagendeye ku mahirwe ari mu gace ishuri riherereyemo ndetse ritanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Yagize ati: “Turashaka ko umunyeshuri n’umwarimu babyaza amahirwe ibibakikije. Ubumenyi biga bugomba kubyara ibikorwa bifatika, bityo imishinga bazakora ikazahatana ku rwego rw’igihugu nk’uko biri muri iyi gahunda.”

 Irarora Gildas, umurezi wo muri TTC Zaza, avuga ko batangiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga binyuze mu gutera ibiti by’imbuto.

Yagize ati:“Twatangiye gutera ibiti by’avoka dufashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo. Uwo mushinga uzafasha abanyeshuri bacu kwita ku bidukikije no kubona imbuto zongera imirire yabo. Buri mwana ateye igiti cye kandi agifiteho inshingano.”

Na ho mugenzi we, Claudine Musabimana, umurezi muri TTC Nyamata, avuga ko nabo bateguye umushinga uzafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Avuga ko bazakora pipiniyeri y’ibiti byo gutera mu kigo ndetse banabihe ho abaturage. Harimo kandi gucunga neza imyanda, cyane cyane iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga, kandi bakore uturima tw’igikoni two guhingamo imboga  kugira ngo bifashe abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Iyi gahunda y’uburezi bushingiye ku kurengera ibidukikije iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ibihugu bihuriye muri LEAD-ESD, igamije guhindura uburyo uburezi butangwa kugira ngo bugire uruhare mu kurwanya ubushomeri no guteza imbere iterambere rirambye.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubumenyi ngiro, guhanga imirimo ibungabunga ibidukikije, no kuba igisubizo ku bibazo Isi ihanganye nabyo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

 Oct 6, 2025 - 15:35