U Rwanda ruri gutegura gukumira abana bari munsi ya 16 ku mbuga nkoranyambaga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko iri gutegura amategeko n’uburyo bwo gukumira abana bafite munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga bari mu Rwanda, nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi bahuriraho n’ibibangamira ubuzima bwabo birimo amashusho mabi, ihohoterwa n’ibibangamira imyigire.

kwamamaza

U Rwanda rwatangiye gutegura gahunda izabuza abana bafite munsi y’imyaka 16 gufungura konti no kugera ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, TikTok, Instagram, YouTube n’izindi, mu rwego rwo kubarinda ingaruka zikomeje kugaragara ku ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko iri gukorana n’inzego zitandukanye, ibigo bitanga internet, abafite izo mbuga ndetse n’ababyeyi kugira ngo hashyirweho uburyo bwizewe bwo kubahiriza ayo mabwiriza.

Minisitiri Ingabire Paula uyobora iyi minisiteri yabwiye RBA ko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko abana 46% bakoresha ikoranabuhanga banyuze kuri telefone zabo cyangwa iz’ababyeyi, mu gihe hagati ya 30% na 35% by’abana babajijwe bavuze ko bahura n’ibibahungabanya kuri internet.

Yagize ati: “Twasanze iyo bari kuri internet cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izagaragaye ni TikTok na YouTube aho bahuriraho n’ibibazo. Yaba ari ibyo bashyiraho byangiza, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibibazo mbese bibahungabanya mu buzima bwabo nk’abana.”

Yongeyeho ko abana benshi bafite ubumenyi bw’ikoranabuhanga buruta ubw’ababyeyi n’abarimu, bigatuma  bigorana kubagenzura no kubarinda  ibyo bareba ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Rwanda, umuntu afungura konti ku rubuga nkoranyambaga urwo ari rwo rwose hatitawe ku myaka afite, ndetse n’abashobora kureba amashusho cyangwa ibindi bizishyirwaho ntihitabwa ku myaka yabo.

Minisitiri Ingabire ati:“Icyo turimo kurebera hamwe ni ugushyiraho uburyo kandi tumaze kubibona mu bindi bihugu bimaze gufata izo ngamba aho abana bafite imyaka 16 kumanura batemerewe kujya ku mbuga nkorambaga. Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa kandi bikorwa neza, kandi tukabijyanamo neza n’ibigo bitanga internet, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga bizitunze, tukabijyanamo n’ababyeyi b’abana ku buryo umwana wese ufite imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga, atanemerewe no kuzijyaho.”

Kugeza ubu, hagaragara ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, kurinda abana kurangara no kubayobora ku bikoresho bifitiye akamaro uburezi n’imikurire yabo.

Gusa iyi gahunda igarutsweho mu Rwanda nyuma y’uko ibihugu nka Australia na Indonesia na byo byafashe ingamba nk’izi, bibuza abana bato gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga.

Ku ruhande rw’uburezi, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko abanyeshuri batemerewe kujyana telefone ku mashuri kuko zibarangaza zikababuza gukurikira amasomo neza.

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga ariko mu buryo butangiza abana.

Yagize ati:"Turashaka kubikora mu buryo bwiza butarangiza abana, burabafasha kuzamura ireme ry’uburezi ariko bukanakumira bya bitero byifashishije ikoranabuhanga bigenda byibasira abana bacu, bigatuma barangara, bigatuma bajya mu bintu bitari byiza, harimo no gukora ibintu by’urukozasoni uzanga babikuye kuri izi mbuga nkoranyambaga.”

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abana bavuga ko atari ugukumira gusa bikwiye kwitabwaho, ahubwo ko abana bakwiye no kwigishwa gukoresha ikoranabuhanga neza, kuko rifite uruhare rukomeye mu myigire no gushaka ubumenyi.

Muri Nzeri (09) 2025, u Rwanda rwari rwasohoye politiki yo kurengera umwana ku ikoranabuhanga, igamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abana kuri internet no gusaba ibigo bitanga serivisi za murandasi gukuraho amakuru abangamira umutekano wabo.

Gusa Minisitiri Ingabire yavuze ko igihe indangamuntu-koranabuhanga izaba yamaze gutangira gukoreshwa bizoroha ko hagenderwa ku mwirondoro w’umuntu kugira ngo ashobora gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga, bityo abana bazaba batemerewe kujya kuri zimwe cyangwa kureba ibiziriho.

@Igihe

 Apr 29, 2026 - 15:47