U Rwanda n'Ubudage biyemeje gukomeza gufatanya mu guteza imbere Abanyarwanda

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’Ubudage umaze imyaka irenga 40, kuri ubu haracyakomeje kurebwa uko uyu mubano wakomeza gutera imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo imikoranire y’inteko ishinga amategeko y’ibihugu byombi, no gukorana mu byerekeranye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

kwamamaza

Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubudage mu Rwanda bagarutse ku mubano w’ibihugu byombi umeze neza, kuko ibi bihugu bifatanya mu nzego zitandukanye.

Muri ibi biganiro nk’uko bivugwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Francois Xavier Kalinda bagarutse ku mubano w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’inteko ishinga amategeko y’Ubudage, kandi banavuga ku buryo Ubudage bufasha u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima.

Yagize ati "twavuganye ku birebana n'umubano hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda cyane cyane Sena n'inteko ishinga amategeko y'Ubudage tumusaba y'uko azadufasha kugirango dushobore kugirana umubano ushingiye ku butwererane hagati y'inteko zishinga amategeko zombi....... n'ubu bari kudufasha mu rwego rwo kugirango inkingo za covid n'izindi nkingo z'indwara z'ibyorezo zibashe kuba zakorerwa mu Rwanda, ibyo nabyo babifitemo uruhare".  

Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda Heike Uta Dettmann nawe yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Ubudage umeze neza kandi bazakomeza no gufatanya mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ryugarije isi.

Yagize ati “Nanjye nkomeje mvuga ko ubusanzwe umubano w’inteko ishinga amategeko usanzwe uriho hagati y’ibihugu byombi kandi ahubwo tugomba kuwongerera imbaraga, buri gihe tugomba gukorera hamwe mu gushaka uko dukuraho imbogamizi ziriho buri gihugu gihura nazo nk’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, kandi aho niho navuga ko nk’igihugu cy’Ubudage nshimira Guverinoma y’u Rwanda n’Ubudage mu gukomeza guhangana n’iki kibazo kuko hari ibikorwa dukora dufatanyije, iki n’ikintu buri wese agomba kugaragazamo uruhare rwe kugirango tube mu isi nziza n’abandi bazaza bazabamo bishimye”.

Umubano w’u Rwanda n’Ubudage umaze imyaka irenga 40, dore ko aricyo gihugu cyabanje gukoroniza u Rwanda kuva mu 1916. Ubudage bukaba bufatanya n’u Rwanda mu mibereho myiza, uburezi, ubuhinzi, ibidukikije n’ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 19, 2023 - 14:24