Turkey - Syria: Abantu 35 000 nibo bamaze guhitanwa n’ umutingito

Mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere, ku ya 13 Gashyantare (02), Inzego za leta zatangaje ko imibare y’abahitanywe n’imitingito yabaye ku ya 6 uku kwezi bakomeje kwiyongera, mugihe n’ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

kwamamaza

Imibare iheruka igaragaza ko abantu bageze ku bihumbi 35 225 aribo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito ukomeye wa 7.8 wabaye mu gitondo cya kare, benshi bakiryanye , mugihe undi wabaye ku gicamutsi wa 7.5.

Umuryango ushinzwe guhangana n’ibiza wo muri Turkey [AFAD] watangaje ko mu majyepfo y’iki gihugu, abapfuye bamaze kugeze kuri 31 643, mugihe inzego z’ubutegetsi zo muri Syrie zatangaje ko abapfuye bageze kuri 3 581.

Ku cyumweru, Umuryango w’Abibumbyewatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kuzikuba kabiri.

Nimugihe ibikorwa by’ubutabazi ikomeje, nubwo amakuru avuga ko ibikoresho bikomeje kuba bike, ndetse hari ahantu ubu butabazi butaragera kuburyo abantu ibihumbi bakiri mu bihomoka by’amazu yasenywe n’iyi mitingito.

@AFP.

 Feb 13, 2023 - 12:09