Toni zisaga 720 z'umuceri uva muri Tanzania zafashwe zitujuje ubuziranenge

Nyuma y'uko ikigo gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa mu Rwanda RFDA, gifashe ibipimo ku muceri winjira mu Rwanda uvuye muri Tanzania kigasanga utujuje ubuziranenge, banyiri uwo muceri ungana na toni zisaga 720, baratakambira ikigo cy'imisoro n'amahoro ngo kibareke bawucuruze ube uwa nyuma kuko ngo ari ubwa mbere ubu bugenzuzi bukozwe.

kwamamaza

Kompanyi 26 zisanzwe zikora ubucuruzi bw'umuceri ziwuvanye mu gihugu cya Tanzania, nizo zitakira Rwanda Revenue Authority ngo zirekurirwe ibicuruzwa byazo byafatiriwe muri Gasutamo.

Banyiri izi kompanyi bavuga ko bari mu bibazo bikomeye ndetse ngo byarushaho kuba bibi umuceri wabo ubaye utarekuwe ngo ujye ku isoko ucuruzwe.

Umwe mu marangamutima menshi ati "turi abantu bumva turiteguye gukora ibyo mushaka ariko mudufashe turamire igihombo, mutubabarire mutwumve, ntabwo twigeze tugambirira iki kintu, muduhe amahirwe ya nyuma".  

Undi ati "tumaze imyaka tuwuzana ariko niba byananiranye bavuga bati turashaka ikigero iki n'iki turagenda dukoreshe uko dushoboye dushake amamashini, ariko ubu mutubabarire murebe ukuntu mwaca inkoni izamba, nta bintu birimo byica umunyarwanda nawurya".   

Mu nama yamuhuje n'aba bacuruzi, Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, yabakuriye inzira ku murima ku icuruzwa ry'uyu muceri ku isoko ry'u Rwanda, ahubwo atanga inama yo gushaka ikindi bawukoresha birinda igihombo.

Ati "ntabwo wavuga ngo kubera ko ntacyo umuntu aribube ngo turemera, bishobora no guteza ibindi bibazo by'ubuzima, ni ikibazo cy'ubuzima bw'abanyarwanda, aho muremera ko mwakoze amakosa ariko natwe ntabwo twabahana ahubwo turabasaba ko muwusubizayo nkuko amategeko abigena".

"Twagisha inama izindi nzego tukareba ikindi twakoresha uyu muceri ariko atari ukuwucuruza ngo abantu bawurye, niho twarwariza ngo turebe uburyo dushobora kubafasha n'aho ibyo kuvuga ngo tuwureke ujye gucuruzwa mu mangazini twese tuwurye ntabwo byaba aribyo".  

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi RRA, ikuyeho umusoro ku biribwa biva mu bihugu bituranye n'u Rwanda, ndetse aba bafatiwe umuceri bakabihuza no kuba baba baratangiwe amakuru n'abacuruza umuceri uva ahandi hatari mu karere kuko babonaga iri kurwaho ry'umusoro ryaratumye uwo mu karere uhenduka, ibi bikaba kandi biri kugira ingaruka ku itumbagira ry' ibiciro by'umuceri ku isoko ryo mu Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 17, 2024 - 16:13