#TdRwanda2024: William Junior Lecerf uhabwa amahirwe yose yambariye umuhondo mu Kinigi

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step niwe wambaye umwenda w'Umuhondo ubwo hakinwaga agace gato ka Musanze +Kinigi (13 Km) kuri uyu wa Kane nyuma yo gukoresha 24'04''44"' aje inyuma ya Pierre Latour (Total Energies) watwaye aka gace ka Individual Time Trial (ITT) akoresheje 23'31''79"'.

kwamamaza

William Junior Lecerf wasoje Tour du Rwanda ya 2023 ari ku mwanya wa gatatu kuri ubu niwe uhabwa amahirwe yo gutwara isiganwa ry'uyu mwaka.

Soudal Quick-Step ni imwe mu makipe atandukanye ari muri Tour du Rwanda ya 2024 bitewe n'uburyo itwara peloton umunsi wose idukuyemo umukinnyi n'umwe ikarinda igera ku murongo isoje urugendo amahoro.

Muri uru rugendo, ikipe ya Soudal Quick-Step yari ibitse umwenda w'Umuhondo yakuye i Rubavu iva i Karongi,byasabaga ko bayirinda kuko ikipe ya Erythrea irimo Akilu Arefayne byasaga naho ashobora kubakoreraho ibihe.

Asoje urugendo rwa Musanze-Kinigi, William Lecerf Junior yavuze ko byose bigishoboka.

Yagize ati "Ni urugendo rutari rworoshye kuko utangira izamuka ugasoza uzamuka. Bagenzi banjye nibo nkesha uyu mwenda w'Umuhondo kuko twahuje imbaraga kuva ku munsi wa mbere. Byose biracyashoboka, isiganwa turarishaka ariko ntabwo turi mu isiganwa twenyine n'abandi bararishaka. Byose biracyashoboka." 

Muri iri siganwa rya Musanze-Kinigi, Umunyarwanda, Masengesho Vainqueur yakomeje kwambara umwambaro utangwa na Ingufu Gin Ltd, umwenda mushya muri Tour du Rwanda uhabwa umunyarwanda ukiri muto uhiga abandi. Masengesho yari yayambariye i Rubavu atsinze Tuyizere Hashim wa Java INOVOTEC.

Abakinnyi 5 ba mbere muri Etape ya Musanze-Kinigi:

Stage 5/ITT. Musanze -Kinigi: 13 Km 

1. Pierre Latour (Total Energies): 23'31"79"'

2. William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step): 24'05'44"

3. Peter Jespeh Blackmore (IPT): 24'07"25"'

4.Ikhan Dostiyev (Astana): 24'13''40"'

5. Fabien Doubey (Ten): 24'14'51"'

Abakinnyi 5 ba mbere ku rutonde rusange:

1-William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step)

2-Peter Joseph Blackmore (IPT) +2"

3-Likhan Dostiyev (Astana) +8"

4-Fabien Doubey (Total Energies) +9" 

5-Restrepo Jhonathan Valencia ( Polti-Kometa) +15"

Dore uko ibihembo byatanzwe mu Kinigi: 

Stage 5-Musanze-Kinigi: 13 Km (ITT):

1-Stage Winner: Pierre Latour (TOTAL Energies)

2-Yellow Jersey Holder: William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step)

3-Best Climber: Lennert Teugels (Bingoal WB)

4-Best Young Rider: Akilu Arefayne (Team Erythrea)

5-Best Sprinter: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

6-Best African Rider: Akilu Arefayne (Team Erythrea)

7-Best Young African Rider: Arefayne Akilu (Team Erythrea)

8-Best Rwandan Rider: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

9-Best Rwandan Young Rider: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

10-Most Combative Rider: William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step)

11-Best in Breakaway: Blackmore Peter Jespeh (Israel Premier -Tech)

12-Best Team: TOTAL Energies

Kuri uyu wa Gatanu, Tour du Rwanda ya 2024 irakomeza na Etape yayo ya Gatandatu iva i Musanze igana kuri Mont Kigali  ruguru ya Kigali Péle Stadium, ibilometero 93.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

William Junior Lecerf wa Soudal-Quick-Step niwe uhagurukana umwenda w'Umuhondo i Musanze

Rurangiranwa Chris Froome asiganwa n'ibihe i Musanze

Pierre Latour wa TOTAL Energies yo mu Bufaransa niwe watwaye ITT ya Musanze-Kinigi (13 Km)

Umunya-Erythrea, Akilu Arefayne niwe Munyafurika uhagaze neza ndetse akaba Umunyafurika ukiri muto uri kwitwara neza

Masengesho Vainqueur araseruka i Nyarugenge yambaye umwenda wa INGUFU GIN LTD uhabwa umukinnyi w'Umunyarwanda ukiri muto uhiga abandi

Masengesho Vainqueur yatsindiye umwenda wa INGUFU GIN LTD ku nshuro ya kabiri nyuma y'i Rubavu

Ikipe ya Bingoal WB ntabwo yitwaye neza muri ITT kuko TOTAL Energies yayambuye umwambaro mu Kinigi

Ingufu Gin Ltd ku nshuro yayo ya kabiri muri Tour du Rwanda

Munyaneza Didier wa Team Rwanda niwe ugihiga abandi muri Sprint

@Mihigo Sadam/ Isango Star.

 Feb 23, 2024 - 12:01