
Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya PSG yegukanye igikombe cya UEFA Champions League 2025
Jun 1, 2025 - 10:18
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yegukanye igikombe cya UEFA Champions League cya 2025, ari na cyo cya mbere iyi kipe ibashije kwegukana mu mateka yayo. PSG ibaye ikipe ya kabiri yo mu Bufaransa itwaye iki gikombe gikomeye ku mugabane w’u Burayi.
kwamamaza
Ikipe ya PSG isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yamamazwa ku myambaro yayo. Iyi ntsinzi ikomeye yayigezeho itsinze ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0, mu mukino wa nyuma wabereye kuri sitade ya Football Arena Munich mu Budage — sitade isanzwe yakira imikino y’ikipe ya Bayern Munich nayo ifitanye ubufatanye na Visit Rwanda.

Ikipe ya Inter Milan yari yahawe amahirwe menshi mbere y’umukino, bitewe n’uko yari yaratwaye iki gikombe inshuro eshatu, ikaba yahataniraga amahirwe yo kugitwara ku nshuro ya kane. Ku rundi ruhande, PSG yari itarigeze kucyegukana n’inshuro n’imwe, ariko yitwaye neza mu mukino wose, igaragaza urwego rwo hejuru.
Mu gice cya mbere, Inter Milan ntiyigeze igira shoti na rimwe rigana mu izamu rya PSG. PSG yo, binyuze ku bakinnyi bayo Achraf Hakimi na Désiré Doué, yabashije gutsinda ibitego bibiri byatumye igice cya mbere kirangira iyoboye n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, abasore b’umutoza Luis Enrique bakomeje gusatira, Doué atsinda igitego cye cya kabiri, hakurikiraho ibitego bya Khvicha Kvaratskhelia na Senny Mayulu, umukino urangira PSG itsinze Inter Milan ibitego 5-0.

Nyuma y’iyo ntsinzi, Perezida Paul Kagame yanyujije ubutumwa bwo gushimira PSG ku rubuga rwe rwa X (Twitter), ayifuriza ibyiza ku rugendo rwayo rushya nk’ikipe yegukanye igikombe cy’i Burayi. Abakinnyi barimo Neymar na Kylian Mbappé nabo bagaragaje ibyishimo byabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bashimira ikipe yakijiye kuri iyi ntsinzi idasanzwe.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


