
Sheikh Tamim wa Qatar yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu gushyigikira amahoro
Nov 21, 2025 - 14:18
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yashimiye Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe rufatika mu gushyigikira gahunda z’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugaragaza gukura k' umubano w’ibihugu byombi.
kwamamaza
Mu gitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo (11) 2025, nibwo Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasoje uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwari rugamije gukomeza ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Qatar.
Yifashishije urubuga rwa X, Emir wa Qatar yashimye umuhate wa Perezida Kagame, anavuga ko bagiranye ikiganiro cyagutse kijyanye no kurebera hamwe amahirwe yo kwagurira ubufatanye.
Yaguze ati "Qatar n’u Rwanda bihujwe n’umubano ukomeye ugenda ukura, kandi utera imbere byihuse ugana ku rwego rutanga icyizere rw’ubufatanye n’inyungu zihuriweho. Ndashima umuhate wa Nyakubahwa Perezida Kagame mu gushyigikira gahunda z’amahoro mu karere igihugu cye giherereyemo.”

Uru ruzinduko rwe ruje rukurikira ibiganiro Sheikh Tamim yagiranye na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC i Doha muri Werurwe (03) 2025. Ni ibiganiro byari bigamije gukemura amakimbirane hagati y’Abanye-Congo. Igihugu cya Qatar gifasha mu guhuza Lwta ya RD Congo na AFC/M23 ndetse no gushyigikira ibiganiro by’amahoro i Washington bihuriza hamwe u Rwanda na RDC.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimye uruhare rwa Qatar mu guhuza ibibazo mpuzamahanga. Anagaragaza ubufatanye bukomatanyije mu nzego z’ingenzi zirimo ikoranabuhanga, uburezi, ingufu n’ubuhinzi u Rwanda rufatanya mo na Qatar.
Qatar ifatanya kandi n’u Rwanda mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, biteganyijwe ko kizarangira mu mwaka w'2027 gitwaye miliyari 1,3 USD. Itera inkunga umushinga wa Zero-Out-Of-School wo gusubiza abana batacyiga mu mashuri, watangijwe na Minisiteri y’Uburezi n’EAA Foundation.
Uru ruzinduko kandi rugaragaje ubushuti bwihariye, aho Perezida Kagame yagabiye Sheikh Tamim inka z'inyambo mu rwuri rw’inka ze rwa Kibugabuga. Ibi bifatwa nk'ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


