Rwanda na Uganda: bashimangiye ubuhahirane n’imibanire y’abatuye ku mipaka

Abaturage bo ku mipaka y’u Rwanda na Uganda bavuga ko bishimira imibanire myiza n’ubuhahirane bworoshye hagati y’impande zombi, mu gihe abayobozi b’ibi bihugu ku wa kane bahuriye mu nama yo kurushaho gutsura umubano n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha no guteza imbere ubukungu bw’imipaka.

kwamamaza

Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa kane hateraniye inama yahuje abikorera n'abayobozi bo mu turere two mu Rwanda duhana imbibi na Uganda n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zo mu turere two mu Burengerazuba bwa Uganda.

Iyi nama yibanze ku kunoza ubufatanye mu buhahirane, kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’amaserivisi ndetse no guteza imbere imibanire y’abaturage b’ibi bihugu by’ibituranyi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko intego y’iyi nama ari ugushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati: “Ibihugu byacu bibanye neza, ni ibihugu by’inshuti, by’abavandimwe. Ibyo tubibonera ku mibanire y’abaturage bacu bahurira kuri iyo mipaka; twavuga ko ihari mu buryo bw’ibihugu ariko idahari mu buryo bw’imibanire kuko babana umunsi ku wundi, bahahirana, bashyingirana.”

Yongeraho ati: “Uyu munsi rero ni ukugira ngo turebe uko twakomeza kunoza uwo mubano. Hari ibikorwa biduhuza kenshi, tugafatanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Abaturage na bo bemeza ko imipaka yabaye igisubizo ku buryo bwo koroshya ubucuruzi. Ntakirutima Bethi wo muri Komine Ntungamo muri Uganda yagize ati:

“Urabona ko twegeranye, turahahirana, ni hafi. Iyo umuntu ashaka ikintu arambuka ku buryo bworoshye akagenda akakizana. Nimba ari Umugande cyangwa ari Umunyarwanda, byose biba byoroshye.”

Twizerimana Sadi utuye mu karere ka Nyagatare nawe yunze mu rye agira ati: “Haje ari igisubizo cyane kuko kunyura Ruziba byaragoraga, kwabaga ari nko kuzenguruka. Nanone kunyura Kagitumba bikaba nko kuzenguruka. Igihenze inaha, iyo ugeze hakurya ukibona gihendutse. Ni ubwo buhahirane. Urujya n’uruza rero ku mupaka ntabwo bagoranye. Impande zombi babyumva kimwe.”

Namara Antony, Komiseri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Uganda ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko u Rwanda na Uganda bashyizeho umurongo uhamye w’uburyo ubuhahirane bukorwa, binyuze mu mipaka yemewe.

Ati: “Ibyakozwe na bashiki na basaza bacu bo mu Rwanda, natwe twarabikoze muri Uganda. Nk’uko nabivuze, habayeho uguhura hagati y’abashinzwe imipaka basangira amakuru kandi bari gukorera hamwe kugira ngo barwanye ukwambukiranya umupaka mu buryo butemewe, bafasha abaturage kunyura ahabugenewe.”

Yashimangiye ko abaturage bagomba gukoresha ayo mahirwe mu buhahirane bwubahiriza amategeko.

Ati“Icyo turi gukora ni ugushishikariza abaturage bacu kwishimira ibyakozwe mu gufasha urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi nk’uko byakozwe muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Ku ruhande rwa Uganda, iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bo muri Komine Ntungamo, Kabale,Gisoro na Rukiga.

Naho ku ruhande rw'u Rwanda, yitabiriwe n'abo mu karere ka Nyagatare mu ntara y'Iburasirazuba ndetse n'abo mu karere ka Burera na Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Iburasirazuba.

 Jun 20, 2025 - 11:02