Rwamagana: Uwarokotse agasigara ari incike wabaga mu nzu ishaje  yashyikirijwe inzu n'abanyeshuli 

Abatishoboye babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu mirenge ya Mwulire na Kigabiro yo mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe inzu nyuma y'uko izo bari barimo zari zishaje ziteye impungenge ko zashoboraga kubagwaho. Ubuyobozi bw'aka karere bushima abafatanyabikorwa bari gufasha akarere gukemura ibibazo by'amacumbi y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse n'ubundi bufasha bari kubagenera mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

kwamamaza

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu karere ka Rwamagana baribuka ariko banafasha abarokotse Jenoside badafite amacumbi kuyabona.

Umwe mu bahawe inzu ni Mukagasana Dorothee wo mu kagari ka Mwulire umurenge wa Mwulire, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akanasigara ari incike. Avuga ko inzu yabagamo yari yarashaje ku buryo yayiraragamo wenyine atizeye ko aramuka kuko yumvaga ishobora kumugwira.

Mugushima ubuyobozi bwamufashije kubona inzu nziza, Mukagasana yagize ati:" ubwa mbere baranyubakiye koko nuko inzu igwa ntarayinjiramo, ngatungishwa no gukingisha ibuye. Mbega muri make mbaho gutyo! Birangije nuko nguze amahirwe Kagame amara igishika, nabyukaga nta bwoba nuko nkajya hanze! Mbega ntabwo nigeze ndarana ubwoba. Ubwo ngiye kubona, mbona Kagame atuyemo, baba banyubakiye inzu nziza, nkinga, ngakingura."

Ubuzima bubabaje Mukagasana yabagamo mu nzu yari yarashaje yendaga kumugwira, busobanurwa na Perezida wa Ibuka mu murenge wa Mwulire, Muzungu Theonetse, aho yemeza ko buri mu gitondo bazaga kureba ko yaramutse amahoro.

Ati:" igihe imvura yagwaga, twaza kureba nuko tukababaza uko bimeze. Hari n'igihe yasohokaga mu nzu, akaba yajya mu baturanyi kubera ko iyo nzu yariteye impungenge ko ishoboraa kumugwira. Ariko tukagira ubwoba ko inka ye iri hano yayikunsaga cyane, ayifata ko ariyo mwana we, ayita 'Imaragishika'. Twigeze no kuvuga ngo tumukodeshereze arikom we arabyanga, aravuga ngo 'sinasiga inka yanjye, nayijyana hehe', ariko mu by'ukuri uyu munsi turashima ko abonye inzu, ndetse n'inka ye bari kumwe."

 Dr. Mwitende Gervais; Umuyobozi wa IPRC Gishari, nk'ishuri ryagize uruhare mu gutuma Mukagasana abona inzu nziza, avuga ko gufatanya na Leta kubonera amacumbi abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ukugira ngo babafashe kugira ubuzima bwiza nyuma kubura ababo bakundaga.

Yagize ati:" uru rero ni urugero rw'ibishoboka by'uko abandi bantu n'ibindi bigo, si ngombwa gutegereza Leta. Leta ni twebwe, yadushizeho kugira ngo tuyihagararire neza. Ubunrero uru ni urugero, turanezerewe, uku niko kwibuka twiyubaka."

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, ashima uburyo abafatanyabikorwa bari gufatanya n'ubuyobozi kubonera amacumbi abarokotse Jenoside batishoboye kuko bari gutuma abayakeneye bagerwaho mu gihe gito.

Ati:" Mukagasana Dorothée yahawe inzu na IPRC. Turashimira IPRC cyane, Akarere gafite abarokotse benshi batandukanye, abakeneye inkunga y'ingoboka, abakeneye amazu...iyo tubonye afatanya bikorwa ni amaboko, ni inkunga ikomeye cyane kuko bituma tugera kuri benshi mu gihe gitoya."

Inzu yubakiwe Mukagasana Dorothée utishoboye, warokoketse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wo mu kagari ka Mwulire ko mu murenge wa Mwulire, irimo ibikoresho byose nkenerwa ndetse n'igikoni cyubakishije amakaro.

Hakubiyemo kandi n'imirimo yo kuyubaka yakozwe n'abanyeshuri ba IPRC Gishari, aho ifite agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni mu gihe kandi no mu kagari ka Sovu ko mu murenge wa Kigabiro, Kampire Belancille nawe utishoboye warakotse Jenoside  yahawe inzu.

Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Apr 23, 2024 - 16:31