Rwamagana: Baterwa ipfunwe no kujya gusabira serivise mu biro by’Akagali kabo kubatswe mu kandi

Abatuye akagari ka Ruhimbi ko mu murenge wa Gishari baravuga ko baterwa ipfunwe no kujya gusabira serivise mu biro by’Akagari kabo ariko byubatse mu kandi kagari. Basaba ko bakubakirwa ibiro by’akagari mu butaka bwabo bakareka gusembera mu kandi. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemera ko icyo kibazo bukizi,bityo nkigiye gukemurwa.

kwamamaza

Iyo ugana i Gishari unyuze mu muhanda Byimana-Gishari,ku ruhande rw’ibumoso ni mu kagari ka Ruhimbi naho urw’iburyo ni mu kagari ka Bwisanga, bwose buri mu murenge wa Gishari wo mu karere ka Rwamagana.

Gusa ibiro by’akagari ka Ruhimbi byubatse mu butaka bw’akagari ka Bwisanga, ibisa n’ibitangaje kuko bigoye kubona ibiro by’akagari kamwe byubatse mu butaka bw’akandi kagari.

Abatuye akagari ka Ruhimbi bavuga ko bibatera ipfunwe kuba bajya kwakira serivise mu biro by’akagari kabo byubatse mu kandi kagari.

Umuturage umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ Niko nabibonye kuko ubundi Akagali kaba kari mu kako! Byaba ari byiza kurushaho tubonye Akagali kubatsi mu Kagali kacu noneho na Bwisanga kagakomeza kakaba hariya.”

Undi ati: “ubundi na kariya ni ako muri Bwisanga kuko n’unundi mba numva twagiye mu kagali katari akacu! Ibyiza baduha akagali kacu muri Ruhimbi byadufasha kuko kaba kari iwacu. Nabo hakurya byaborohera kuko haba hari icyiyongereyeho.”

Bavuga ko basabye ubuyobozi kubashakira ikibanza bakiyubakira ibiro by’Akagali kabo.

Aba baturage bo mu kagari ka Ruhimbi bambuka umuhanda bajya gusaba serivise ku biro by’akagari kabo kubatse mu kagari ka Bwisanga, basaba ko bakubakirwa ibiro mu butaka bwabo bikimuka bikava mu kandi kagari ndetse ngo biteguye gutanga umuganda kugira ngo bareke gusembera.

Umwe ati: “umuganda nawutanga kuko Akagali kubatswe mu Kagali kacu byaba ari byiza kuko gusembera tujya ahandi….”

Undi ati: “dukeneye yuko twubaka Akagali kacu mu butaka bw’Akagali kacu nuko kakava hakurya. Turi tayali kubikora.”

Mbonyumvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse barimo kugishakira umuti ku buryo ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangira akagari ka Ruhimbi kubatswe mu butaka bwako, kimwe n’utundi tugari tudafite ibiro dukoreramo.

Yagize ati: “ Ruhimbi na Bwisanga: iyo caise turayizi, twamaze kurambagiza ubutaka kuko nako kari mu tugali tuzubakwa mur’uyu mwaka w’ingengo y’imari. Twabonye ko atari byiza, buri bantu nibagume iwabo, n’abandi bagume iwabo, babonere serivise iwabo. Turagikemura muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kimwe n’ahandi hatari utugali, naho twamaze kubona ubutaka tuzubakamo.”

Amakuru avuga ko iyi nyubako irimo ibiro by’akagari ka Ruhimbi yubatse mu butaka bw’akagari ka Bwisanga,yabanje kuba ibiro by’akagari ka Bwisanga. Gusa ngo gitifu w’ako kagari yaje kutishimira kuhakorera kuko hari mu cyaro, nuko ahita yimurira ibiro by’akagari ku murenge wa Gishari. Nyuma nibwo iyo nyubako yahise ikodeshwa n’ ubuyobozi bw’akagari ka Ruhimbi buyimuriramo ibiro.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 24, 2024 - 11:54