
Rwamagana: Barasabira abafata nabi inka za Girinka kuzamburwa
Sep 2, 2024 - 13:07
Mu gihe hari abahabwa Inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bakazifata nabi,hari abaturage bo mu karere ka Rwamagana basaba ko bene uwo yajya ahita ayamburwa kuko aba yananiwe kuyifashisha ngo yiteza imbere nk'uko aricyo aba yarayiherewe.
kwamamaza
Abaturage babiri mu batari bafite itungo na rimwe bo mu karere ka Rwamagana, by'umwihariko abo mu murenge wa Gahengeri, akagari ka Rweri mu mudugudu wa Akinteko, bagabiwe Inka ebyiri nuko abandi bahabwa amatungo magufi agizwe n'ihene. Abagabiwe bose bemeza ko agiye kubafasha gutera imbere.
Gusa ku rundi ruhande, hari bagenzi babo bavuga ko hari abahabwa Inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda nuko ugasanga aho kuzifata neza ngo zibateze imbere nk'uko ariyo ntego baba baziherewe, ahubwo bakazifata nabi zikabapfira ubusa.
Abaturage bavuga ko byaba byiza mu gihe uwahawe itungo aramutse arifashe nabi yajya ahita aryamburwa kuko aba atabashije kubahiriza icyo aba yarariherewe.
Umwe ati: “niba uhawe itungo ukarifata nabi biba bimeze nkaho wagafashe umwana wawe wibyariye nuko ukamufata nabi, ntumuhe indyo yuzuye. Niyo mpamvu rero n’iyo nka wayifata neza kugira ngo izaguhe umusaruro nuko utunge umuryango wawe, ndetse uzahe n’abandi nabo borore, babone amata.”
Undi ati: “Urabona iyo baguhaye inka baba bagira ngo nibyara ahe undi muntu akanyana kayo, nawe asigaranye nyina. Naba ayifashe neza izajya ibyara ize. Urumva ko agize inka ebyiri yaba yiteje imbere. Ayifashe nabi numva bayimwaka nuko bakayiha undi muturage uyishoboye kugira ngo nawe yoroze undi muturage nuko bose biteze imbere.”
Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, avuga ko amabwiriza ya gahunda ya Girinka agena ko uwuhawe itungo rikamunanira akarifata nabi ahita aryamburwa rigahabwa abandi.
Ati: “ iyi nka ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije ku banyarwanda bose bafite amikoro make. Iyo ubonye inka uba ubonye amata, ubonye ifumbire n’amafaranga. Rero uyihawe wese aba agomba kuyifata neza kugira ngo izamuteze imbere, igicaniro ntikizazime. Iyo ayifashe nabi, amabwiriza ya Girinka avuga yuko tuyimwambura nuko tukayiha undi warukurikiyeho ku rutonde nuko nawe yabyara akoroza mugenzi we, izizavuka zindi zikaba ize.”

Uretse kuba uwahawe Inka ayifashe nabi agomba kuyamburwa, andi mabwiriza ya gahunda ya Girinka avuga ko umuryango uhabwa Inka ugomba kuba ufite umuntu mu bawugize uri hagati y'imyaka 18 na 65, ufite ubutaka butari munsi ya metero kare 1000 ndetse udafite Inka nimwe yaba iyawo bwite cyangwa iyo waragijwe.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


