
Rwamagana: Barasaba ko ibikorwa by’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere riva muri hoteli
Jul 19, 2024 - 15:50
Bamwe mu baturage bo mur’aka karere baravuga ko batakibona imurikabikorwa rya JADF kuko risigaye rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga,rikanakorerwa mu mahoteri aho batisanga. Basaba ko ryasubizwa aho ryahoze ku kibuga cya Polisi. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwizeza abaturage ko ubutaha rizakorerwa aho ryari risanzwe rikorerwa ndetse n’iminsi rikorwa ikoyongera.
kwamamaza
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere JADF ni ahantu abo bafatanyabikorwa bagaragariza abaturage ibyo babakorera kugira ngo bibafashe guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ryabo.
Mu karere ka Rwamagana, iri murikabikorwa rimaze gukorwa kabiri kikurikiranya mu buryo bw’ikoranabuhanga,rikanakorerwa muri za hoteli, ahantu umuturage atabasha kugera.
Aganira n’Isango Star, Umuhuzabikorwa wa JADF y’akarere, Uwayezu Valens, avuga ko kurikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no kurikorera muri hoteli aribyo babonye nk’uburyo bwiza.
Ati: “buriya ibintu byose bigenda bishakirwa uburyo bitewe n’ibihe abantu baba barimo byihutirwa muri iyo minsi. Ubwo buryo nibwo twatoranyije. Icyo navuga ni uko bitavuze ko ubwo buryo ataribwo bugera ku bantu benshi kuko nk’uko nabivuze, iri ntabwo ari imurikagurisha, ni imurikabikorwa. Ni uburyo bwo kugenzura igihe dukoresha kuburyo abafatanyabikorwa badashobora kurambwirwa kandi bikagira umusaruro.”
Gusa bamwe mu baturage bo muri aka kareresiko babyumva. Bavuga ko hari igihe umuntu aba adafite iryo koranabuhanga akurikiranireho imurikabikorwa ndetse akaba atatinyuka kujya muri izo hoteli ryabereyemo kuko zizwi ko zigirwamo n’abifite.
Bityo basaba ko ryasubizwa aho ryahoze rikorerwa kugirango nabo baryisangemo cyane ko aribo ryagenewe.
Umwe ati: “amahoteli arahenze ariko hariya twakwinjira tukareba ababikoze, tukaryoherwa nuko natwe tukishima. Mu mahoteli dutinya kujyayo kuko hano turi abakene. Turifuza ko ryakomereza ku kibuga cya Polisi.”
Undi ati: “ urumva se umuturage yabasha kujya kuri hoteli? Yajyanayo iki se? hariya hantu hakomeye, abaturage batinya kujyayo! Kurikorera mu kibuga cya Polisi nibyo byiza kuko uwo ari we wese n’urubyiruko yisangamo akajyamo kandi muri hoteli ntawe wapfa gukandagiramo.”
Icyakora Mbonyumuvunyi Radjabu; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yizeza abaturage ko imurikabikorwa nk’ahantu bigira uburyo bwabafasha gutera imbere no guhindura imibereho yabo ikaba myiza. Avuga ko rizasubira aho ryahoze rikorerwa ku kibuga cya Polisi, mu mujyi wa Rwamagana, kugira ngo abantu bose baryisangemo ndetse rikazongererwa n’iminsi rimara.
Ati: “ariko duteganya ko nubundi rizasubira aho ryaberaga hegereye abaturage cyane kandi rikamara n’iminsi irenze umwe. Ubu rero hari impamvu zitandukanye zagiye zituma bifuza yuko babikora mu gihe kigufiya, rikarangira vuba. Ariko mu gihe kiri imbere tuzarisubiza kuri ya minsi ryamaraga cyangwa se tunarenze nk’uko mugihe cyashize byagiye bigenda.”
Ku rundi ruhande, n’ abafatanyabikorwa baba baje kumurika ibyo bakora bavuga ko nabo babangamirwa no kuba iryo murikabikorwa rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse rigakorerwa mu mahoteli aho abaturage batabasha kugera, kuko abo baje kwereka ibyo bakora batahagera ahubwo haba hari abamurika gusa.
Ikindi kandi ibyo baje kumurika birimo ibigurishwa,babisubizayo bitaguzwe.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/j36XRqtv5Go?si=lQxMisqN_adncgJW" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


