Rwamagana: Barasaba gusobanurirwa sisiteme Imibereho

Hari abaturage mur’aka karere bavuga ko basobanukiwe sisiteme Imibereho igamije gukusanya amakuru y'imibereho y'ingo mu Rwanda. Ariko hari n'abandi bagaragaza ko iyo sisiteme batayizi, bagasaba ko nabo bayigishwa bakabasha kuyijyamo. Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana bwemera ko hari abaturage batarasobanukirwa ibijyanye na sisiteme Imibereho. Gusa buvuga ko Ubukangurambaga bukomeje.

kwamamaza

Iyi sisiteme yashyizeho na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu binyuze mu kigo cyayo LODA, kugira ngo yifashishwe hakusanywa amakuru y'ingo mu Rwanda. ibi bikazajya bifasha Leta gukora igenamigambi yifashishije ayo makuru yatanzwe n'ingo.

Rwahama Jean Claude; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri LODA, asobanura ko hari n'ingaruka zishobora kuzagera ku rugo rutayiyandikishijemo.

Ati: “ Sisiteme Imibereho ni Sisiteme ikusanya amakuru y’imibereho y’ingo z’abanyarwanda kugira ngo bifashe, cyane cyane mu igenamigambi ry’igihugu, mu bushakashatsi, ariko no gushobora kubona amakuru y’ingo zifite imibereho iciriritse cyangwa se zifite amikoro make ku buryo bidufasha kuzimenya, kuzifasha no kuzunganira muri gahunda zitandukanye zibafasha kwivana mu bukene.”

“utayigiyemo birumvikana ko nta makuru ye igihugu kiba gifite. Icyo gihe rero urumva ko kumukorera igenamigambi, ntabwo ari ibintu biba byoroshye.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, by'umwihariko mu murenge wa Munyiginya, bemeza ko bamaze kwiyandikisha muri sisiteme Imibereho nyuma y'uko bari beretswe ibyiza byayo.

Umwe yagize ati: “Sisiteme Imibereho myiza; ukanda *195 nuko ugashyiraho # ugakurikiza amabwiriza. Twaribaruje kandi amakuru arahari.”

Undi ati: “Twayigiyemo, byararangiye! Ntabwo nzi ingaruka zizaba kutaragiye muri sisiteme.”

Gusa hari n'abandi baturage bo mu yindi mirenge y'Akarere ka Rwamagana [itari uwa Munyiginya],bavuga ko batazi Sisiteme Imibereho; yaba uko ikora ndetse n'ibyiza byayo. Bagasaba ko nabo bafashwa bakayinjiramo kuko ishobora kuzabagirira akamaro.

Umwe ati: “Sisiteme Imibereho ntabwo nyizi rwose! Nazitabira [inteko z’abaturage] ariko ntabwo bakunze kubivugamo kuko babivuga twabimenya, tuzi ibyo ari byo.”

Undi ati: “ nkunda inteko y’abaturage ariko sisiteme Imibereho ntabwo ndayumva. Turasaba ubuvugizi kugira ngo izabashe kutugeraho.”

Umutoni Jeanne; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho, avuga ko hari kwifashisha abashinzwe imibereho n'iterambere mu midugudu kugira ngo bafashe abaturage gusobanukirwa sisiteme Imibereho.

Gusa ngo abukangurambaga buramokomeje kugira ngo abatarayimenya,nabo bayimenye bayijyemo.

Ati: “sisiteme y’imibereho y’abaturage twarayisobanuye bihagije; yaba mu nteko, mu muganda, abakozi bo ku tugali, ku murenge ndetse no ku karere barahugurwa. Birumvikana ko haba hari umuntu waba ataritabiriye ibyo biganiro byose, akaba atayizi. Icyo dukora ni ugukomeza kubigisha kuko ntabwo turasoza.”

Buri rugo rwo mu Rwanda rugomba kwiyandikisha muri Sisiteme Imibereho. Kwiyandikisha muri iyi sisiteme, uragarariye urugo asabwa kujya ku biro by'Akagari agafashwa kuyijyamo.

Kugira ngo urebe ko iyi sisiteme uyirimo, ukoreshejeje simukadi ikubaruyeho, ugakanda *195# ugakurikiza amabwiriza. Icyo gihe iyo utarimo, baguha ubutumwa bugusaba kujya ku kagari kwiyandikisha.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 May 9, 2024 - 14:24