RDC: Umutegetsi watangaje ko akunda Joseph  Kabila na Nangaa none yaburiwe irengero

Jacques Kyabula, Guverineri w’Intara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaburiwe irengero nyuma yo guhamagarwa i Kinshasa, aho bivugwa ko ashobora kuba yaragonganye na leta ya Tshisekedi kubera amagambo yatangaje asa n’ashigikira Joseph Kabila na Corneille Nangaa.

kwamamaza

Guverineri Jacques Kyabula ntiyongeye kugaragara mu ruhame kuva nibura tariki ya 10 Nyakanga (07) 2025, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye. Uyu muyobozi yahamagajwe na Visi-Premier Minisitiri akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemain Shabani, ngo ajye i Kinshasa, ariko ntiyitabye.

Nubwo impamvu y’iryo hamagarwa itigeze itangazwa ku mugaragaro, amakuru avuga ko ashobora kuba yaratangaje amagambo yashyigikiraga uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ndetse na Corneille Nangaa wahoze ayobora komisiyo y’amatora, ubu akaba ari umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) na M23 ryigaruriye ibice byinshi mu burasirazuba bwa Congo.

Mu kwezi kwa Mata (04), Nangaa washinze AFC,  yavuze ko amahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu byabaho igihe RDC yaba ifite inzego zikora neza, zirimo igisirikare, polisi, ubuyobozi n’ubutabera bizira ruswa.

Mu kwezi kwakurikiyeho, Sena ya Congo yemeje icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph  Kabila, nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rumushinje ibyaha by’ubugambanyi n’iby’intambara. Kabila nawe yahise ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kumushinja ikinyoma, ubwikanyize no gushaka kumuharabika ku mpamvu za politiki.

Igitangazamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko nyuma yo kutitabira iyo nama, ubuyobozi bwa Congo bwamaze gutanga inyandiko yo kumushakisha. Icyakora abo mu muryango wa Kyabula batangarije abanyamakuru ko atabuze, ahubwo ari i Lubumbashi, umujyi mukuru w’Intara ya Haut-Katanga.

Ku wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga (07), Radio Okapi yatangaje ko Minisitiri wungirije ushinzwe imicungire y’imyitwarire ishingiye ku muco, Jean Baptiste Ndeze, yashyizeho umusimbura w’agateganyo, ashingiye ku kuba Kyabula “ataboneka”.

Iri burirwa irengero ry’umwe mu bayobozi bakomeye b’intara y’ingenzi muri RDC ikize ku mabuye y'agaciro, cyane umuringa ( cuivre) ryongeye gukaza impaka ku mibanire y’ubutegetsi buriho n’abashyigikiye Kabila, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere.

@the newstimes, Jeune Afrique, Radio Okapi.

 Jul 18, 2025 - 14:56