Rwamagana: Amazi ya Muhazi ari kubatera inzoka zo munda

Mu gihe leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kwegereza abaturarwanda amazi meza, abatuye mu Mirenge y’akarere ka Rwamagana yegereye ikiyaga cya Muhazi, baravuga ko kuba abatagira amazi bibakururira gukoresha amazi mabi arimo ayo badaha muri Muhazi, bikaba bibakururira indwara zikomoka ku mwanda zirimo inzoka zo munda.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2017 ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere NST1, Leta y’u Rwanda yashyizeho intego yo kugeza ku banyarwanda amazi meza, ku buryo abo mu bice by’icyaro batarenza metero 500 bagera ku ivomo naho abo mu mijyi ntibarenze metero 200.

Gusa kugeza magingo aya hari abataka kugorwa no kubona amazi meza. Urugero ni abo mu mirenge imwe ikikije ikiyaga cya Muhazi mu karere ka Rwamagana, bavuga ko banywa amazi y’iki kiyaga akabatera indwara nyamara hari aho begerejwe ibikorwaremezo by’amazi by’abaye umurimbo.

Umwe ati "kubera amazi tunywa inzoka zaratumaze, n'ubu mvuye kwa muganga bampaye ibinini by'inzoka, abana barashize dukeneye amazi meza". 

Undi ati "ijerekani y'amazi meza tunywa tuyigura amafaranga 500, udafite ubushobozi anywa Muhazi, haba harimo imyanda, hari iva ku misozi, hari n'igihe imvura igwa amazi agatemba, mu bisambu haba hari igihe hari umwanda ugasanga byose bigiye muri Muhazi".     

Ni ikibazo, Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, avuga ko kiri rusange muri aka karere, gusa afatiye urugero ku batuye mu murenge wa Munyiginya akavuga ko kwegereza abaturage amazi bigikomeje.

Ati "gahunda irahari nta nubwo ari muri ibyo bice byonyine, ukurikije naho twavuye kuva muri 2017 kugera muri 2024 na Munyiginya hagezweho ahubwo buhoro buhoro nirwo rugendo, mu karere ntituragera ku mazi mu buryo bw'ijana ku ijana ariko gahunda twari dufite yagezweho ariko turacyakomeje nubundi, turabakangurira ko bajya bavoma ahari amazi meza hanyuma ibibazo bikazagenda bikemuka buhoro buhoro".    

N’ubwo intego ya NST1 yari ukwegereza abaturage amazi meza ku gipimo cy’100% bitarenze muri uyu mwaka wa 2024 ubura igihe gito ngo urangire, imibare y’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, abaturarwanda bageraga ku mazi meza batarenze metero 500 mu giturage na metero 200 mu mijyi, bari bageze ku rugero ku rugero rwa 82.3%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Rwamagana

 May 27, 2024 - 09:35