Rwamagana: Aborozi b'inkoko babangamiwe no kutagira ibagiro

Aborozi b'inkoko z'inyama bo mur’aka karere baravuga ko bageze kure borora inkoko z'inyama ariko babangamiwe n'uko nta bagiro rya kijyambere bafite, kandi ibyo bigaragara nabi imbere y'abakiriya. Nimugihe Ubuyobozi bw'akarere bubasaba korora nyinshi ku buryo bazabaha ibagiro rikabona icyo rikora gifatika.

kwamamaza

Mukakayonde Diane utuye mu karere ka Rwamagana, avuga ko ubworozi bw’inkoko n’ubwa bagenzi be bugeze ahashimishije. Nubwo bimeze bityo ariko, avuga ko bafite imbogamizi z'uko nta bagiro rya kijyambere riri muri aka karere, kandi biri mu bihangayikishije.

Avuga ko ibyo bituma hari abakiliya babasaba kujyana inkoko zibaze ariko bakazitirwa no kuba nta bagiro bafite, bikagaragara nabi imbere y'abakiriya.

Aba borozi basaba ko bahabwa ibagiro rya kijyambere kugira ngo bakora ubworozi mu buryo bugezweho.

Mukakayonde, yagize ati: “natangiriye ku nkoko 200 ngenda nzamuka mbikora gake gake, akararo kari gato ngira ngo murabibona, ari inyuma, ari imbere hano, ndimo ndaguka kandi n’iki kiraro nteganya kukivanamo etage.”

“ amabagiro ntayo! Ubundi ibagiro, iyo umuntu arifite, icya mbere cyo uba wumva nta mpungenge z’ibyo ukora. Hari abahagera bakakubwira bati se mwabagiye he? Nuko! Ariko ibagiro ryo ni ngombwa  kandi ninabyiza.”

Mugenzi we, Uwotwambaza Merry, yungamo ko” muby’ukuri uba ubona mu karere nk’ibagiro ry’inka niryo bibanzeho cyane. Natwe nk’aborozi b’inkoko dufite ikibazo, tuvuga tuti ‘dukeneye ibagiro ryujuje ibisabwa, nibura natwe leta ikatwibuka. Muri gahunda bakaduha ibagiro ry’akarere twahuriraho kuko no mu bintu abakiliya bakenera, amasoko akomeye nk’aya mahoteli, bakenera inkoko ziba zabazwe neza, zabagiwe mu ibagiro ryiza.”

Icyakora Mbonyumuvunyi Radjab ;Umuyobozi w’aka karere, avuga ko aba borozi b’inkoko bagomba gushyira imbaraga mu bworozi bwabo, bakorora nyinshi kugira ngo babe bakubakirwa ibagiro rya kijyambere.

Ati: “ubwo bisaba ko tubiganiraho, ukareba inkoko afite, ese abaga zingahe ku munsi bitewe nizo bamusabye. Ashobora kutabaga inkoko zirenga 10 ku munsi, inkoko 10 sinzi ko leta yapfa gushyiramo amafaranga menshi, ariko dushobora gufatanya nawe wenda tukamutera inkunga, tukanamufasha kwiga umushinga mutoya w’ibagiro rito. Naho dufite ubushobozi bwo kubaga inkoko nka 500 ku munsi waryubaka rwose. Ariko ntabwo wakubaka ibagiro ryo kubaga inkoko ebyiri cyangwa 10 ku munsi!”

Ubusanzwe mu Karere ka Rwamagana habarurwa inkoko 182 640 zirimo iz'inyama n'iz'amagi. N'ubwo ubuyobozi bw'akarere buvuga ko aborozi b'inkoko z'inyama bagomba kongera umubare wazo kugira ngo bahabwe ibagiro, bo bashimangira ko bazifite zihagije.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 8, 2024 - 14:13