Rwamagana: Ababyeyi barerera kuri G S Karambi babangamiwe no gusabwa 3000F yo kugura firitire y’amazi

Ababyeyi bafite abana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Karambi mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana,bavuga ko babangamiwe n’uko ubuyobvozi bw’iri shuri burimo kubaka amafaranga 3000Frw kuri buri mwana, yo kugura firitire izajya itunganya amazi yo kunywa. Nimugihe  bavuga ko n’ay’ifunguro bibagora kuyabona. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubona buvuga ko icyo kibazo butakizi,bityo bugiye kugisuzuma kugirango burinde ababyeyi gutanga amafaranga atari mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

kwamamaza

Ababyeyi barerera kuri GS Karambi babitangaje nyuma y'uko ubuyobozi bw'iri shuri bubategetse gutanga amafaranga ibihumbi bitatu kuri buri mwana uhiga, kugira ngo hagurwe firitire yo gusukura amazi yo kunywa. Bavuga ko aya mafaranga basabwa batayabona kuko n'ay'ifunguro abana bafatira ku ishuri kuyabona biba ari ingorabahizi. Basaba ko ari umutwaro bari kubagerekaho badashoboye.

Umwe yagize ati: “ nk’umuntu w’umukene, udafite ubushobozi bwo kwishyura ibyo biryo uri bukome kuri ya mafaranga Kagame yasohoye, uwo mubyeyi ntazaba yabuze ubushobozi bwo kwishyura igihumbi ngo abone bitatu biri bwishyurire abana batanu. Ntabwo bavuze buri rugo, ni buri munyeshuli ugomba kuyatanga. 980F yo kwishyura ibiryo wayabuze uzabona ibihumbi bitatu bya buri mwana byo kugira ngo iyo firitire iboneke muri kiriya kigo?”

Undi ati: “ amafaranga yo kugura firitire ni menshi cyane! ibihumbi bitatu kuri buri mwana ni menshi kandi tutayabona! Ufite abana batatu ni ibihumbi 9 000Fr, ni umutwaro ku babyeyi!”

Ababyeyi bavuga ko babwiwe ko umwana utazayatanga azirukanwa. Ibyo bagasanga ari ukubahohotera, cyane ko nayo mafaranga atazwi na Leta,bityo basaba ko yagirwa make bashoboye gutanga cyangwa akavanwaho kuko n'ayo bigoye kuyabona.

Umwe ati: “ turasaba ko batugabanyiriza! N’igihumbi twarakibuze none turabona bitatu?!”

Undi ati: “ turasaba badufashe, Leta nayo itereho inkunga.”

Nsengiyumva Jean de Dieu; Umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Karambi mu murenge wa Rubona, avuga ko ibyo gusaba ababyeyi gutanga amafaranga yo kugura firitire yo gutunganya amazi ari imushinga ugitekerezwaho utaremezwa n'ababyeyi ngo ushyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: “ ni igitekerezo gihari kitarajya mu bikorwa. Kugeza ubu, ntabwo birajya mu bikorwa kubera ko dutegereje gukora inteko rusange, babyemera tugatanga raporo. Ikindi ntabo byakura mu ishuli na cyane ko batari babyemeza.”

Mukashyaka Chantal; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubona, avuga ko ikibazo atakizi,ariko bugiye kugikurikirana kugira ababyeyi batarenganywa basabwa amafaranga atari mu mabwiriza ya Mineduc.

Yagize ati: “ ayo makuru ntabwo twari tuyazi ariko ibigendanye no kongera amafaranga bifite inzira binyuramo, ntabwo bemerewe kongera amafaranga uko bishakiye. Iyo hari icyo komite y’ababyeyi yemeje kijya mu nama rusange y’ababyeyi. Ubwo rero turabikurikirana kandi ntabwo dushobora kwemera ko abaturage barenganwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko iyo hari igikorwa kigiye gukorwa ku kigo cy'ishuri kitari mu mabwiriza ya minisiteri y'uburezi, haterana inama y'ababyeyi bose bakacyigaho. Ubwo imyanzuro bafashe ikagezwa ku buyobozi bw'akarere, akarere nako kakayishyikiriza minisiteri y'uburezi.

Kuba rero ubuyobozi bwa GS Karambi iherereye mu murenge wa Rubona irimo gushaka guca ababyeyi amafaranga yo kugura firitire, byaba binyuranije n'amabwiriza ya Mineduc.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jan 29, 2025 - 11:46