Google tag (gtag.js)

Ukekwaho kurasa mu birori bya White House ni muntu ki?

Abaturanyi na Media imbere y'inzu ifitanye isano na Allen muri Torrance

Umugabo w’imyaka 31 ukomoka muri Torrance witwa Cole Tomas Allen ni we watawe muri yombi nyuma y’amasasu yarasiwe mu birori bikomeye bya White House Correspondents’ Association byabereye i Washington, aho Perezida Donald Trump yahise avanwa ku rubyiniro mu buryo bwihuse, mu gihe umupolisi umwe yakomeretse.

kwamamaza

Cole Tomas Allen, ukomoka mu mujyi wa Torrance muri Leta ya California, ni we ukekwaho kugaba igitero cyateje ubwoba mu birori bihuza abanyamakuru n’abayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzego z’umutekano zatangaje ko Allen yarashe amasasu abiri mbere yo guhita afatwa n’abashinzwe umutekano. Biravugwa ko yari agamije kwibasira bamwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Trump, kuva k'ukomeye kugeza k'uworoheje.

Nyuma y'ifatwa rye, Trump yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yanga abakirisitu, ndetse ashimira ababurijemo igitero cye. Yavuze ko uyu mugabo uri mu bitaro, yanze gukorana n'inzego z'iperereza ariko uko byagenda kose impamvu yamuteye kugaba igitero igomba kumenyekana.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko Allen yavuye muri California, anyura i Chicago mbere yo kugera i Washington akoresheje gari ya moshi. Polisi n’abakozi ba FBI bahise batangira gusaka aho yabaga ndetse n’icyumba yari acumbitsemo muri hoteli ya Hilton i Washington.

Allen yari umuntu wize cyane kandi w'umuhanga birimo imibare n'ubumenyamuntu n'ibindi. Yarangije amasomo muri Caltech mu bijyanye n’ubukanishi mu 2017, nyuma aza kubona impamyabumenyi y’ikirenga cya Masters mu bijyanye na mudasobwa mu 2025. Ku rubuga rwa LinkedIn, yiyise umuntu ukora imikino ya mudasobwa, injeniyeri, umuhanga n’umwarimu.

Yigeze no guhabwa igihembo cy’umwarimu wahize abandi muri C2 Education, ikigo gifasha abanyeshuri kwitegura ibizamini no kongera ubumenyi. Abamuzi bavuga ko yari umuntu utuje, w'umunyabwenge kandi ugira urugwiro.

Ubwo iki gitero cyari kumaze kuba, itangazamakuru, abaturanyi bagaragaye ari benshi hanze y'inzu ifitanye isano nawe, ndetse hari n'abakozi b'urwego  rushinzwe iperereza muri Amerika, FBI.

Abaturanyi be bo muri Torrance batangaje ko batunguwe n’ibi byabaye, bavuga ko yari umuntu ubaho mu mahoro kandi udakunda guteza ibibazo, ndetse bamugaragaza nk' utashoboraga kunyura ku muntu atamusuhuje.

Itangazamakuru ryo muri Amerika yatangaje ko nubwo nta shyaka rya politike abarizwamo, ariko mu matora aheruka yitanze amadolari 25 yo gushyigikira Kamala Harris mu matora y'umukuru w'igihugu yari ahanganyemo na  Donald Trump.

Kuri ubu, FBI iri gusuzuma ibikoresho bye n’inyandiko yasize, harimo n’icyiswe manifesto, kugira ngo hamenyekane neza icyamuteye gukora icyo gitero.

@Los Angeles times

 Apr 27, 2026 - 07:51