
RUSIZI: Abarokotse jenoside b'i Nyabitimbo barahamya ko aribo rumuri rw'abiciwe kuri Paruwase yaho
Apr 19, 2024 - 13:27
Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ahitwa NYABITIMBO, mu murenge wa Butare, baravuga ko aribo rumuri rw'abarenga 60 biciwe kuri uyu musozi bari bizeye ko bakirira muri kiriziya ya Paruwasi NYABITIMBO. Ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga ko bukomeje kwihanganisha abaharokokeye ndetse n'abafite abahaguye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Bunavuga ko ibikorwa bibafasha kwiyubaka bikomeje.
kwamamaza
Ubusanzwe umusozi wa Nyabitimbo uherereye wo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi. Abaharokokeye bose jenoside yakorewe abatutsi 1994, uhereye kuri mukecuru Scholastique Mukarugaba, bibuka itariki ya 18 Mata (04) muri uwo mwaka nk'ibyabaye ejo, aho abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Nyabitimbo yubatse kuri uyu musozi bishwe haherewe ku bagabo.
Yagize ati:" byose mbona byarabaye ejo...amateka yabereye kuri uyu musozi, kuri iyi kiriziya ya Nyabitimbo ni umusaraba. Bageze aho bakora inama! Isaka ni uw'i Nyakabuye, yarababwiye ati ' you! Nibagiwe ko abagore, abakobwa basonewe kugira ngo batava hano bajya kwica uwe. Ni uko abagore n'abakobwa twarokotse. Nta mwana w'umukobwa wapfiriye aha, nta mugore wapfiriye aha."

Undi ati:" babishe urupfu rubi cyane, baratemaguwe, bambikwa ubusa, bakubitwaga amahiri, bagaterwa imbugita, abandi bakaraswa...bapfuye urupfu rubi cyane. Izo ni interahamwe zaje aha ziyobowe n'umugabo ariko nawe warufite umugore w'umututsikazi, bamubwira ko nibaza kuva aha bagenda nawe bakica umugore we. Urumva ko rero yagombaga gushaka impamvu ituma igitsinagore kiticwa. Njyewe ni umusirikari umwe mu bacungaga abapadiri b'abazungu babaga kuri iyi paruwasi, yaraje anshikuza interahamwe kuko yari yamaze kunzirika amaboko, ifite ubuhiri n'umupanga."
Abarokoyeye Jenoside yakorewe abatutsi k'umusizi wa Nyabitimbo hamwe n'abafite ababo bahiciwe baturutse hirya no hino mu gihugu baje kubibuka ku nshuro ya 30.
Bavuga ko nyuma y'imyaka 30 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe bataheranwe n'agahinda kuko bakomeje ibikorwa bisubiza agaciro abahaguye, gukomeza ibikorwa by'ubumwe by'ubwiyunge ndetse n'ibindi ...batwaza gitwari bashimira inkotanyi zayihagaritse.
Umwe yagize ati:" bafite ikintu cy'urukundo, cyo kudaheranwa n'agahinda. Kandi kutihorera ntabwo bibarimo pe kuko bakunze abantu. Ariko wenda abakoze biriya barababona bakabishisha. Mujye mubatubwirira batwegere, ariko iyo batwihisha ya shusho iragaruka."
Undi ati:" abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ba hano I Nyabitimbo, turashimira Inkotanyi by'umwihariko kubera ko ntabwo nari kuba mbara aya mateka iyo zitabaho."

Rwiririza Fred; Umuyibozi w'imirimo rusange mu karere ka Rusizi wari umushitsi mukuri muri iki gikorwa, yasabye abaharokokeye n'abafite abahaguye gukomeza gukomera.
Yabijeje ubufatanye n'ubuyobozi mu bibateza imbere.
Ati:" icya mbere nk'ubuyobozi ni ukubihanganisha no kubakomeza. Ubutumwa ni ubw'ihumure, cyane abo batishoboye, tubafasha kububakira amazu, n'ubu tuvugana muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, hari amazu ari kubakwa mu mirenge itandukanye y'akarere kacu. Bagenda biyongera kuko buri mwaka tugenda tububakira amazu, uko ubushobozi bugenda buboneka."
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, yakoranwe ubwicanyi ndengakamere, aho abatutsi bari bahungiye mu bihugu bituranye n'u Rwanda byegeranye n'aka gace bagiye bakurwayo bakicwa. Byarushijeho kuba bibi cyane nko mu murenge wa Gikundamvura, aho hari n'abatutsi bicwaga bakabateka bakabarya.
Nyuma y'imyaka 30 jenosode yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ihagaritswe, ubu abarokoye kimwe n'abandi bose mu gihugu bakomeje ibikorwa byo kwibuka no kwiyubaka ari banazirikana amateka y'abahaguye kugirango atazagorekwa cyangwa akibagirana.
Ibyo bikorwa birimo nko gusohora ibihangano bituma ibyabereye i Nyabitimbo bidashidikanwaho.
Dore uko byari byifashe mu mafoto:








@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- i Nyabitimbo, Rusizi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


